RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Ikinyarwanda cyongewe mu ndimi zikoreshwa imbere y’akanama nkemurampaka, uzatsinda azahabwa imodoka ivuye ku ruganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 15:53
2


Nyuma yuko mu myaka yatambutse hagiye havugwa ko abakobwa bitabira irushanwa rya Nyampinga y’u Rwanda kenshi bagorwa no gusobanura imishinga yabo cyane ko basabwaga gusubiza mu ndimi ebyiri arizo icyongereza n’igifaransa, icyakora magingo aya indimi zikoreshwa muri iri rushanwa zamaze kongerwas magingo aya zabaye enye.



Ibi umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieudonne nyabitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye avuga ko iki ari igitekerezo bagiye bahabwa n'abantu banyuranye bagaragazaga ko hari abakobwa bagorwa no gusobanura imishinga yabo mu ndimi babwirwaga gusa kuri ubu ngo indimi enye nizo zemeye.

Indimi zemerwe ni Ikinyarwanda, Igifaransa, icyongereza n’Igiswahili. Ishimwe Dieudonne yongeraho ko amanota yazo azaba angana. Kuri ubu kwiyandikisha ku bakobwa bifuza kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 biratangira tariki ya 14 Ukuboza 2017, ibisabwa ku mukobwa uzitabira iri rushanwa byo nubusanzwe ntacyahindutse ninkibyasabwaga mu myaka yatambutse.

Miss Rwanda 2018Ibi byabereye mu kiganiro n'abanyamakuru

Ibisabwa uwiyandikisha:

- Kuba ari Umunyarwandakazi 
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24 
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye 
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa 
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70 
- Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70 
- Kuba atarigeze abyara 
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe 
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga 
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe 
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018Iyi modoka yari yateguwe ni iyo kwerekana ko uzatsinda azahabwa imodoka naho imodoka nyiri zina izava ku ruganda muri Gashyantare 2018

Ikindi cyavuzwe ni uko bitewe n’uburyo igikorwa gikura, kuri iyi nshuro imodoka izahabwa Nyampinga w’u Rwanda ari imodoka nshya izaba ivuye ku ruganda cyane ko Ishimwe Dieudonne yabwiye abanyamakuru ko imodoka nyampinga w’u Rwanda 2018 azahabwa izarangira gukorwa muri Gashyantare 2018. Ibi bikaba byanahamijwe n’uwari uhagarariye RwandaMotor wahamije ko bamaze gutanga komande y’imodoka izahabwa Nyampinga w’u Rwanda 2018 ikazasohoka mu ruganda muri Gashyantare 2018.

Tubibutse ko iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyamaze gutangira,nyuma y’uko abakobwa bamaze kwiyandikisha tariki 13 Mutarama 2018 hazatangira igikorwa cyo kureba abazaba bahagarariye buri ntara bikazashyirwaho akadomo n’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 kizaba tariki 24 Gashyantare 2018.

Uko gahunda ya Miss Rwanda 2018 iteganyijwe

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Ishimwe Dieudonne yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa gitangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 aho abakobwa bazatangira kwiyandikisha mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 13-14 Ukuboza 2017 hakazakurikiraho igikorwa cy’amajonjora y’ibanze.

Igikorwa kizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu, 20 Mutarama 2018 mu karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 mu karere ka Kayonza mu gihe Kigali bazajonjora tariki 27 Mutarama 2018. Nyuma yo gutoranya abakobwa tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jonjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo itatu hakazavanwamo 20 berekeza mu mwiherero aho kuba cumi na batanu nk’ibisanzwe.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hazatangazwa Nyampinga w’u Rwanda igikorwa kizabera muri Kigali Convention Center aho kuba Camp Kigali nk’uko benshi bari babimenyereye. Usibye izi mpinduka zavuzwe ariko hamaze kwiyongeraho kuba abakobwa bazahatana bazakoreshwa ibizami mu gihe bari mu mwiherero. Ibi bizami byiswe Pre Judgement Exams bizakorwa ku buryo bwanditse kimwe no kubazwa (Interviews).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fisto6 years ago
    nureba,nanjye guhera ubu mbaye umufana wa miss. keep it up kabisa.noneho ururimi rwacu ruhaw agaciro gakwiye.
  • Mimi6 years ago
    Ibi si bibi nanjye ndabishyigikiye pe kuko ni ururimi rwacu. Gusa akwiriye no kuba avuga neza french cyangwa english kuko ntimwibagirweko ariho hava ujya kuduserukira muri ibyo bihugu byo hanze! Ntibabyitwaze rero ngo bibagirwe ko hakenewe ushobora kwisobanura





Inyarwanda BACKGROUND