RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro n’abakobwa 6 batorewe guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2018 9:10
3


Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye urugendo rwo gushakisha umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Elsa ugiye kumarana ikamba igihe cy’umwaka wose. Uru rugendo rwatangiye hashakishwa abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.



Mu ntara y’Amajyaruguru batoye abakobwa batandatu bazahagararira iyi ntara mu marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze. Abakobwa cumi n’icyenda ni bo biyandikishije, gusa abitabiriye irushanwa bari cumi na batatu, icyakora muri aba nabo abemerewe guhatana ni icumi bakuwemo batandatu bazakomeza guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Miss Rwanda 2018Abakobwa bakomeje

Nyuma yuko batoye aba bakobwa Inyarwanda.com twaganiriye nabo umwe ku wundi tubabaza uko bakiriye kuba bakomeje muri iri rushanwa ndetse n’icyo bafata nk’iturufu yabafashije gukomeza yewe n’ibyo bateganya kongeramo imbaraga dore ko irushanwa rikomeje. Tubibutse ko abakobwa bakomeje bahagarariye Intara y’Amajyaruguru ari;

Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76

Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70 

Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77

Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73

Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72

Umutoniwase Paula Upima ibiro  65 na metero 1.72

Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rirakomereza mu karere ka Rubavu ahaba hashakishwa abakobwa bahagararira Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa

REBA IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE N'ABA BAKOBWA BAHAGARARIYE INTARA Y'AMAJYARUGURU

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SAM-G6 years ago
    obobobobob!!!!!!! Niyo mpamvu mugihe mutaraca iri tekinika iri rushanwa ritazigera riter imbere !!! ubwo se koko muritwa ngo mwaje mumajyaruguru ntimukoreshe inkumi muhasanze mukizanira abanya Kigali hhhhhh !!!! yemwe mubikosore niba mushaka ko iri rushanwa riba Ku rwego mpuzamahanga !!!! ubwo se nukuvuga ko mu kinigi, burera, nyabihu nta nkumi zavamo ba nyampinga da ?????????? nzaba mbarirwa I by iri Rushanwa
  • makuzungu6 years ago
    Irebe Natacha arabikiye,ni umukobwa wi cyerekezo,reba ukuntu ari ari mwiza Miss High school 2015 ,azaba na Miss Rwanda Tukuri inyuma twese mu majyaruguru
  • Shema brenda6 years ago
    Natacha irebe arasobanutse ntimwirirwe mushaka undi Miss FAWE,Miss High school 2015 ,tumwiteze no kuba miss Rwanda 2018





Inyarwanda BACKGROUND