Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye urugendo rwo gushakisha umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Elsa ugiye kumarana ikamba igihe cy’umwaka wose. Uru rugendo rwatangiye hashakishwa abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.
Mu ntara y’Amajyaruguru batoye abakobwa batandatu bazahagararira iyi ntara mu marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze. Abakobwa cumi n’icyenda ni bo biyandikishije, gusa abitabiriye irushanwa bari cumi na batatu, icyakora muri aba nabo abemerewe guhatana ni icumi bakuwemo batandatu bazakomeza guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.
Abakobwa bakomeje
Nyuma yuko batoye aba bakobwa Inyarwanda.com twaganiriye nabo umwe ku wundi tubabaza uko bakiriye kuba bakomeje muri iri rushanwa ndetse n’icyo bafata nk’iturufu yabafashije gukomeza yewe n’ibyo bateganya kongeramo imbaraga dore ko irushanwa rikomeje. Tubibutse ko abakobwa bakomeje bahagarariye Intara y’Amajyaruguru ari;
Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76
Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70
Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77
Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73
Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72
Umutoniwase Paula Upima ibiro 65 na metero 1.72
Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rirakomereza mu karere ka Rubavu ahaba hashakishwa abakobwa bahagararira Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa
REBA IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE N'ABA BAKOBWA BAHAGARARIYE INTARA Y'AMAJYARUGURU
TANGA IGITECYEREZO