RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Ibiciro byo kwinjira mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 byamenyekanye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 10:25
1


Mu Rwanda muri iyi minsi hari kuvugwa ibintu binyuranye ariko kimwe kigarukwaho cyane mu myidagaduro ni igikorwa cyo gutora Miss Rwanda2018, kuri ubu abakobwa 20 basigaye bahatanira ikamba bamaze kumenyekana kuri ubu bakaba biteguye kujya mu mwiherero i Nyamata mbere yuko ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 biba.



Ibi birori byitezwe ko bizaba tariki 24 Gahyantare 2018 muri Kigali Convention Center aha hakaba ariho hazamenyekanira Nyampinga w’u Rwanda 2018, aha abategura iri rushanwa bakaba bamze gushyira hanze ibiciro byo kuzinjira muri ibi birori, ibi biciro kimwe nandi makuru abategura Miss Rwanda babishyize hanze hakiri kare mu rwego rwo gufasha abantu kuba bakusanya amafaranga yo kuzinjira muri ibi birori.

Miss Rwanda 2018

Uzatorwa azaba asimbuye Miss Iradukunda Elsa wari umaranye umwaka ikamba rya Miss Rwanda

Kwinjira muri ibi birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) ndetse n’ibihumbi icumi (10000frw) ndetse n’ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ku meza y’icyubahiro azaba yicayeho abantu icumi bazaba baje kwihera ijisho ibi birori. Muri ibi birori hakazamenyekanira uwegukanye ikamba ryari rimaze umwaka rifitwe na Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cynt6 years ago
    ibiciro bihanitse bituma hazamo abantu biyubashye, abavuzaga induru ubushize barabibihije , aho bakoomeraga abahatana, ...





Inyarwanda BACKGROUND