RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Hagendewe ku buranga dore abakobwa 10 bahabwa amahirwe yo kujya muri 20 bazajya mu mwiherero-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2018 7:02
11


Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 riri kugana ku musozo nyuma y'uko abakobwa bose bahagarariye Intara enye n'umujyi wa Kigali bamaze kumenyekana kuri ubu hakaba hakurikiyeho icyiciro cyo gushakisha abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero uzatanga uvamo Nyampinga w’u Rwanda bakazamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018.



Muri Miss Rwanda, iyo batoranya aba bakobwa bazavamo Nyampinga w'u Rwanda, bagendera ku ngingo eshatu z’ibanze arizo Ubwenge, Umuco n’Uburanga, icyakora igice gikunze gukurura impaka ni uburanga cyane ko atari kenshi abantu bakunze guhuriza ku kijyanye n’uburanga. Mu bakobwa 35 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n'umujyi wa Kigali, Inyarwanda.com twahisemo kubarebera muri aba bakobwa bose icumi bahita batambuka mbere y'abandi babaye bareba uburanga gusa.

Mu kureba aba bakobwa icumi abanyamakuru ba Inyarwanda twicaye tureba abahiga abandi mu buranga muri 35 bose bari guhatana, aba bakaba aribo bahita batambuka babaye bareba uburanga gusa ariko kuko atari bwo bareba gusa ntawahita ahamya ko ari bwo bwabatambutsa. Kuko uburanga ari kimwe mu birebwaho muri iri rushanwa, ibi bivuze ko bari mu bafite amahirwe yo kwinjira mu mwiherero mu gihe baba bitwaye neza mu gusubizanya ubwenge ntakabuza bahita bagaragara muri 20 bazajya mu mwiherero.

Umwiherero ubusanzwe uzajyamo abakobwa 20 muri 35 bari guhatana bivuze ko hari abakobwa 15 bazahita bataha batinjiye mu mwiherero. Aba bakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero bakaba aribo bazatoranywamo umukobwa uzegukana ikamba n’ibisonga bye bibiri.

Dore abakobwa 10 Inyarwanda yahaye amahirwe yo kujya mu mwiherero, haramutse hashingiwe ku buranga 

Uwase Fiona yatomboye nimero 29 ari nawo mubare atorerwaho muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'UburengerazubaIradukunda Liliane yatomboye nimero 7 ari nawo mubare atorerwaho muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Uburengerazuba

Umunyana Shanitah umukobwa watomboye nimero 1 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo

Mushombakazi Jordan yatomboye nimero 16 muri Miss Rwanda 2018, uyu akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo

Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'Amajyepfo

Teta Shalon yatomboye nimero 16 akaba ahagarariye umujyi wa Kigali

Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19 muri Miss Rwanda 2017 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruMiss Rwanda 2018Ingabire Divine yatomboye nimero 34 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruUmutoniwase Paula  yatomboye nimero 26 muri Miss Rwanda 2018 akaba ahagarariye intara y'AmajyaruguruIrebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21 muri Miss Rwanda 2017 akaba ahagarariye intara y'Amajyaruguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    TETA Shalon na INGABIRE Divine nabona ariko bakwiye kuba miss n' igisonga iyaba arinjye utanga ikamba, abanti ntaburanga rwose
  • claude6 years ago
    Iradukunda Liliane arakwiye pe nimwiza aritonze afite ubwenge no nyampinga ubereye urwanda 2018
  • Nana6 years ago
    Ishimwe Noreilla no 22 kuri njye bose arabaruta
  • IRAKIZA Magloire6 years ago
    Kbsa uko nukuri umwari ubereye u Rwanda ufite uburanga Belly Stecy 19
  • Jado6 years ago
    uyu Umutoniwase Paula arasa na miss ucyuyigihe kabisa wagirango bavindimwe
  • Kiki6 years ago
    Uwo mwana IRADUKUNDA LILIANE afite imyinyo ukuntu . Nimwiza adasetse
  • JEAN6 years ago
    YEWE MURAMBESHYE NAMWE NTIMWASHINGIYE KUBURANGA PE
  • mahoro aimable6 years ago
    jordan ni mwiza peee
  • Jaja Jeannine6 years ago
    Iradukunda Lilian uko asa, uko aseka n,uko asubiza abereye kuba Nyampinga w,urwanda
  • 6 years ago
    sha belly ntago ari mwiza kbsa na shanisa namushambakazi
  • Hagenimana Eric6 years ago
    Hello! Number 16 Araza Kubikora Neza Sana.





Inyarwanda BACKGROUND