Tariki 12 Gashyantare 2018 wari umunsi wa kane w’umwiherero w'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukorera i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip. Kuri uyu munsi aba bakobwa bajyanywe kuri Nyamata Hospital aho basuye ibi bitaro ariko bakanasuzumwa indwara zose kugira ngo harebwe ubuzima bwabo uko buhagaze.
Abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basuzumiwe indwara zose ku bitaro bya Nyamata aho Dr Ndahiro akora, uyu akaba ari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka ubwo bashakishaga abakobwa bazahagararira intara zose. Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, ibi bizami nta kindi biba bigamije uretse kureba neza uko ubuzima bw’aba bakobwa buhagaze.
Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
Abakobwa basuzumwe indwara zinyuranyeBafatanye ifoto y'urwibutso n'abaganga
AMAFOTO: Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO