RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Abakobwa bahatana basuzumwe indwara zose ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2018 8:46
2


Tariki 12 Gashyantare 2018 wari umunsi wa kane w’umwiherero w'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukorera i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip. Kuri uyu munsi aba bakobwa bajyanywe kuri Nyamata Hospital aho basuye ibi bitaro ariko bakanasuzumwa indwara zose kugira ngo harebwe ubuzima bwabo uko buhagaze.



Abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basuzumiwe indwara zose ku bitaro bya Nyamata aho Dr Ndahiro akora, uyu akaba ari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka ubwo bashakishaga abakobwa bazahagararira intara zose. Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, ibi bizami nta kindi biba bigamije uretse kureba neza uko ubuzima bw’aba bakobwa buhagaze.

Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Abakobwa basuzumwe indwara zinyuranyeMiss Rwanda 2018Bafatanye ifoto y'urwibutso n'abaganga

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain6 years ago
    Banjye baba suzuma mbere batara bahitamo.
  • HAKUZWEYEZU daniel 6 years ago
    mubyukuri umwali wese wabashije kugera kuri uru rwego rwo guhatanira Kuba nyampinga w'Urwanda 2018 namusengeye azagire ubuzima bwiza kandi azaheshe igihugu ishema, azahirirwe mubyo akora. nanjye ajye anzirikana ansabire





Inyarwanda BACKGROUND