RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero i Nyamata babanje kwerekwa imodoka uzatsinda azahembwa–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 19:43
14


Nk'uko byari biteganyijwe kuri gahunda abakobwa bose uko ari 20 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bamaze kwerekeza mu mwiherero aho bagiye kumara iminsi 14 yose mbere yuko ibirori byo gutora Miss Rwanda 2018 bigera cyane ko bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.



I Saa munani zuzuye z'uyu wa Gatanu ni bwo abakobwa bose uko ari 20 byari byitezwe ko baba bageze kuri RALC aho bagombaga guhagurukira berekeza i Nyamata mu mwiherero, gusa aba bakobwa bahageze urusorongo batuma bahaguruka saa kumi zuzuye. Aba bakobwa bahise berekeza kuri Rwanda Motor aho berekewe imodoka ya Suzuki Baleno imodoka nshya uzatsinda azegukana, babona gukomereza i Nyamata aho bagiye kuba ibyumweru bibiri byose.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorerwa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center aho kwinjira muri ibi birori ari 5000frw ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10000frw mu gihe abantu icumi bazaba bishyize hamwe bazahabwa ameza ya 500000frw.

Miss Rwanda 2018Ababyeyi bari baherekeje abana babo, uyu yamugejeje kuri RALC i Remera amuha umugisha wa KibyeyiMiss Rwanda 2018Uyu mwana ni we wenyine waje kuri moto mu gihe abandi bagezwaga kuri RALC n'imodoka z'ababyeyi cyangwa abavandimwe babo,.....we yitegeye akamotoMiss Rwanda 2018Abakobwa berekeje kuri Rwandamotor kwerekwa imodoka bazatsindiraMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Imodoka nshya izahabwa Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Babanje kwerekwa imodoka yahembwaga Miss Rwanda ngo barebe itandukaniroMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bifotoreje kuri iyi modoka nshya izahabwa Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bahise banzika umuhanda Kigali-NyamataMiss Rwanda 2018Bakigera kuri Hotel Golden TulipMiss Rwanda 2018Babanje guhabwa ibyumbaMiss Rwanda 2018Bahise berekeza mu byumbaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bahawe ibyumba byo kubamo

REBA HANO VIDEO UBWO BEREKWAGA IMODOKA

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • G.Stappler6 years ago
    Bazayihe uriya mwanza wiyiziye nakamoto.ndanamwikundiye Ni Rasta yicisha bugufi.nibayimwatse nawe yisagambire.nzamutora mumbwire no ye
  • 6 years ago
    Uriya mwana wiyiziye nakamoto na anarimo neza, jyewe muhaye ijwi ryanjye.
  • Nepo6 years ago
    Uwo mwana waje na moto ko mutatubwiye amazina ye? Byaba byiza tumenye na numero atorerwaho kuko turabikeneye
  • 6 years ago
    Kabisa Imana izabane nawe
  • shamy6 years ago
    nanjye namwikundiye ni lasta kabisa, bariya bandi buriya bari bahiye basaba ama lift, niwe nzanatora tuu nuko ntamenye amazina yee
  • Mugabe Jeanne d'Arc6 years ago
    Uriya mwana wake nakamoto yitwa NDE koko? Imana imuhe amahirwe azayitsindire KBS.
  • twabukwisi6 years ago
    kwanza uriya waje na Moto mutubwire izina rye na number yahawe tumutore yicisha bugufi numwana mwizaa cyn twamwikundiye pe!
  • Mucyo6 years ago
    Uriya waje na moto yitwa Umutoniwase Anastasie.Aratuje PE.
  • ziz6 years ago
    Nkibibona nagize emotion ntiyigora mubuzima .Courage gusa IMANA igufashe nakubonyemo ibintu byinshi cyane ,ufite icyerekezo cyiza!!!pe.
  • jermain6 years ago
    uriya mwana no 31
  • 6 years ago
    Nonese yicishije bugufi cg yabuze uko agira ?? Bayimuhe se iri ni irushanwa Ryo kwicisha bugufi cg ? Mukure amarangamutima aho
  • yyy6 years ago
    numero y uriya mwana ni 31.tumutore.
  • jjj6 years ago
    mumutore yitwa anastase numero 31.
  • Hehe6 years ago
    Ntakwiriye gutorwa kwicisha bugufi nta terambere ririmo nta Na ambition afite kuko ntakunda ibyiza , kandi ntabwo aramarushanwa Yo kwicisha bugufi , niyo yaba ariyo yaba yatsinzwe iyaza kugenda Namaguru cy agatega igare





Inyarwanda BACKGROUND