Nk'uko byari biteganyijwe kuri gahunda abakobwa bose uko ari 20 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bamaze kwerekeza mu mwiherero aho bagiye kumara iminsi 14 yose mbere yuko ibirori byo gutora Miss Rwanda 2018 bigera cyane ko bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
I Saa munani zuzuye z'uyu wa Gatanu ni bwo abakobwa bose uko ari 20 byari byitezwe ko baba bageze kuri RALC aho bagombaga guhagurukira berekeza i Nyamata mu mwiherero, gusa aba bakobwa bahageze urusorongo batuma bahaguruka saa kumi zuzuye. Aba bakobwa bahise berekeza kuri Rwanda Motor aho berekewe imodoka ya Suzuki Baleno imodoka nshya uzatsinda azegukana, babona gukomereza i Nyamata aho bagiye kuba ibyumweru bibiri byose.
Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorerwa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center aho kwinjira muri ibi birori ari 5000frw ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10000frw mu gihe abantu icumi bazaba bishyize hamwe bazahabwa ameza ya 500000frw.
Ababyeyi bari baherekeje abana babo, uyu yamugejeje kuri RALC i Remera amuha umugisha wa KibyeyiUyu mwana ni we wenyine waje kuri moto mu gihe abandi bagezwaga kuri RALC n'imodoka z'ababyeyi cyangwa abavandimwe babo,.....we yitegeye akamotoAbakobwa berekeje kuri Rwandamotor kwerekwa imodoka bazatsindiraImodoka nshya izahabwa Miss Rwanda 2018Babanje kwerekwa imodoka yahembwaga Miss Rwanda ngo barebe itandukaniroBifotoreje kuri iyi modoka nshya izahabwa Miss Rwanda 2018Bahise banzika umuhanda Kigali-NyamataBakigera kuri Hotel Golden TulipBabanje guhabwa ibyumbaBahise berekeza mu byumbaBahawe ibyumba byo kubamo
REBA HANO VIDEO UBWO BEREKWAGA IMODOKA
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO