Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu myidagaduro, usibye irushanwa rya Miss Rwanda ry’umwaka wa 2018 ahari gushakishwa abakobwa bazahagararira intara 4 n'umujyi wa Kigali. Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 ahari hatahiwe ni intara y’Uburasirazuba.
Ahagana isaa tanu za mu gitondo ni bwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bari bageze muri Silent Hotel mu karere ka Kayonza ahabereye iri rushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018. Uko abategura iri rushanwa n'abanyamakuru bari barimo kwitegura, ni nako abakobwa bazaga gahoro gahoro bitegura guhatana mu minota muri iri rushanwa.
Abakobwa 35 ni bo biyandikishije mu ntara y’Uburasirazuba mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, icyakora abakobwa 15 gusa ni bo basanze bujuje ibisabwa kugira ngo bahatane. Saa munani n’iminota cumi n’itanu ni bwo umukobwa wa mbere yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka asubiza ibibazo yari ari kubazwa.
Batandatu bazahagararira intara y'Uburasirazuba
Abakobwa 6 ni bo batorewe guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018, abo akaba ari: Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umwali Lindah, Umutoni Fidela na Bampire Diane.
MU MAFOTO REBA UKO IKI GIKORWA CYAGENZE
Muri Kayonza zirakamwaHotel yabereyemo irushanwaAho abakobwa banyuragaImyiteguro yari yose mbere y'akanya gato irushanwa rigatangiraBatangiye kwiyandikisha no kureba ko bujuje ibisabwaKayonza abakobwa bitabiriye irushanwa bari benshi
Abagize akanama nkemurampakaBamwe mu baje kurebaAbakobwa bose uko ari cumi na bane
Dore abakobwa cumi na batanu bitabiriye mu ntara y'Iburasirazuba;
1 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
2 . Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
3 . Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71
4 . Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
5 . Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
6 . Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72
7 . Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78
8 . Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76
9 . Uwimbabazi Kimisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
10 . Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
11 . Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
12 . Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
13 . Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
14 . Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
15 . Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70
Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78
Akaliza Lizzy yari yiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ntiyagira amahirwe yo gukomeza aho byamusabye kongera kwiyandikisha mu ntara y’Iburasirazuba. Uyu mukobwa yatangaje ko byatewe nuko mbere yari afite ubwoba ariko ku bwe ngo bwarashize.
Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
'Yes' ziba zitangwa nta mutima mubiAndrew Kareba ni we uba uyoboye iki gikorwa
Umutoni Charlotte w'imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71
Ibuka Ines ni umukobwa wari wiyamamaje mu ntara y’Uburengerazuba, uyu aha ntiyigeze ahabonera amahirwe kubera ko atatowe mu bagomba guhagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2018. Akigera imbere y’akanama nkemurampaka yatangaje ko yari yazize kugira ubwoba no kutigirira icyizere ariko magingo aya ngo byarakosotse kandi yizeye gutambuka.
Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70
Uwimbabazi Kimisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
Hanze y'icyumba cyabereyemo Miss Rwanda cyari cyuzuye abantu bategereje kumenya umusaruro wabo baherekeje
Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72
Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76
Andrew Kareba uyoboye iki gikorwaAbanyamakuru baba bashaka ishusho nziza zo guha ababakurikira
Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
Isaa kumi na makumyabiri n'itanu abakobwa bari bashoje kubazwa abagize akanama nkemurampaka bajya kwiherera kugira ngo bateranye amajwi maze batangaze abakobwa bazahagararira intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018. Ku isaa kumi n’imwe ni bwo Isheja Sandrine uhagarariye akanama nkemurampaka yatangaje ko bahisemo abakobwa batandatu batorewe guserukira intara y’Uburasirazuba maze batangira guhamagarwa. Abakomeje ni;
Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
Abakobwa batsinze n'abasigaye basuhuzanya
Batandatu bazahagararira intara y'Uburasirazuba
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO