Nyuma y'uko habonetse abakobwa 12 bahagarariye intara ebyiri z’u Rwanda, abategura Miss Rwanda bakomeje gushakisha abakobwa bazahagararira n’izindi ntara ebyiri n'umujyi wa Kigali bisigaye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 hari hatahiwe intara y’Amajyepfo aho bashakishaga abakobwa bazayihagararira muri iri rushanwa.
Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ni zo ntara zimaze kubona abakobwa bazazihagararira. Abakobwa 12 akaba ari bo babonetse muri izo ntara ebyiri tuvuze haruguru na cyane ko buri ntara ihagarararirwa n’abakobwa batandatu.
Kuri ubu Intara y'Amajyepfo ni yo itahiwe, igikorwa cyo gushaka abakobwa bahagararira iyi ntara kikaba cyabereye i Huye hamwe mu hiyandikishije abakobwa batari bake ariko bagomba gutanga abakandida batandatu niba ntacyo akanama nkemurampaka gahinduye.
I saa tanu hafi na cumi n’itanu z'amanywa abategura Miss Rwanda 2018 bari bageze mu karere ka Huye aho bahise berekeza muri Hotel Credo ahabereye igikorwa cyo kwakira abakobwa baza kuhashakira itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018.
Ukigera mu mujyi wa HuyeHotel Credo ni yo yabereyemo aya majonjoraImbere n'inyuma y'icyumba kiberamo irushanwaAbanyamakuru ubwo bari bamaze gutereka ibikoreshoIbyicaro by'abagize akanama nkemurampakaAbakobwa biyandikishaUburebure ni kimwe mu byapimwe aba bakobwa
Saa munani zuzuye abakobwa bari basoje kwiyandikisha no gupima uburebure n'ibiro bahise bajya kwambara amakanzuMiss Iradukunda Elsa yari yitabiriye uyu muhangoAbagize akanama nkemurampakaAbakobwa 15 bari guhatana i Huye
I Huye hiyandikishije abakobwa mirongo itatu icyakora cumi na bane ni bo basanze bujuje ibisabwa babasha gukomeza mu majonjira y'iri rushanwa, abo akaba ari:
Ikirezi Mpore Marie Wivine upima 1.71m n’ibiro 46
Irakoze Vanessa upima 1.77m n’ibiro 60
Irabishoboye Grace Upima 1.70m n’ibiro 62
Kwizera Claire upima 1.71m n’ibiro 55
Bampire Diane upima 1.70 n’ibiro 60
Nzakorerimana Gloria upima 1.71m n’ibiro 65
Mushambakazi Jordan upima 1.71m n’ibiro 56
Umutoniwase Anastasie upima 1.80 n’ibiro 60
Dushimimana Lydia upima 1.70 n’ibiro 59
Umunyana Shanitah upima 1.84 n’ibiro 55
Agasaro Charlene upima 1.75 n’ibiro 64
Umuhire Rebecca upima 1.70 n’ibiro 56
Uwase Ndahiro Liliane upima 1.74 n’ibiro 69
Ishimwe Noriella upima 1.70 n’ibiro 51
I saa munani n’iminota mirongo itatu ubwo umukobwa wa mbere yageraga imbere y’abagize akanama nkemurampaka, umuriro wahise ugenda, iki kibazo cy’umuriro cyari mu karere ka Huye byatumye iri rushanwa riba rihagaze uyu mukobwa asubira inyuma mu gihe cy’iminota cumi n’itanu cyane ko umuriro wagarutse saa munani na mirongo ine n’itanu irushanwa ikongera gutangira bundi bushya.
Ikirezi Mpore Marie Wivine ni we watambutse bwa mbere Irakoze Vanessa Irabishoboye Grace Kwizera Claire Bampire Diane Nzakorerimana Gloria Andrew Kareba ni we uyoboye iki gikorwaMushambakazi Jordan Umutoniwase Anastasie Dushimimana Lydia
Umunyana Shanitah
Agasaro Charlene
Umuhire Rebecca
Uwase Ndahiro Liliane
Ishimwe Noriella
I saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba nibwo Sandrine Isheja yafashe umwanya atangaza ibyo batanze amanota bagendeyeho, aha akaba yatangaje ko bagendeye cyane cyane ku Bwiza, Umuco, n’Ubwenge. Nyuma ya Sadrine Isheja uhagarariye akanama nkemurampaka Andrew Kareba uri kuyobora iki gikorwa yatangiye gutangaza abahagarariye intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018.
Abakobwa batowe ni;
Dushimimana Lydia
Irakoze Vanessa
Ishimwe Noriella
Ikirezi Mpore Marie Wivine
Nzakorerimana Gloria
Umunyana Shanitah
Umuhire Rebecca
Uwase Ndahiro Liliane
Mushambakazi Jordan
Umutoniwase Anastasie
Abakobwa cumi na bane bahatanagaAbakobwa icumi nibo bakomeje
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO