RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017, Iradukunda yakiriwe mu buryo bukomeye i Rubavu -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/03/2017 12:15
6


Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Miss Rwanda mu ntara y'Iburengerazuba yerekeje i Rubavu, Akarere yanatangiriyemo urugendo nyirizina rwo kwiyamamaza mu irushanwa rya Miss Rwanda2017. Muri aka Karere yasuye ikigo cy’amashuri cya ‘Lycee Notre Damme d'Afrique de Nyundo’ aho yahuye n’abanyeshuri b’abakobwa basaga 700.



Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye na Miss Rwanda 2017 yabaganirije ku ndangagaciro ndetse no kwihesha agaciro bikwiye umwana w'umukobwa w'umunyarwandakazi. Miss Iradukunda Elsa yabasangije urugendo rwe nka nyampinga anabereka ko iyo wigiriye icyizere ntacyo utageraho kandi ko kuba abakobwa barahawe agaciro ataribo bagasubiye inyuma ngo biyime agaciro ahubwo ko bagakwiye kuba ba mutima w'urugo babereye u rwanda.

Mu byishimo byinshi byagaragajwe no kwakirwa neza bikomeye kwa nyampinga w'u Rwanda 2017 muri aka karere yari aherekejwe na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Bagejejweho ibyifuzo ndetse n’ibibazo ariko wasangaga byibanda cyane ku bufatanye bwabo na miss rwanda 2017 cyane ko byagaragaye ko hari benshi bifuza gukorana nawe mu mushinga yiyemeje wo guteza imbere ikirango cy'ibikorerwa mu Rwanda.

Miss RwandaMiss Rwanda aganiriza aba bakobwa

Ubwo yaravuye aho muri metero zitarenga 500 yerekeje mu kigo cyigisha ubugeni n'ubuhanzi cya Nyundo aho yasuye ishami ryigisha ibijyanye n’umuziki aganira nabo ku byo biga ndetse bamugaragariza ko bari kumwe nawe mu mushinga we w’ibikorerwa mu Rwanda. Aha naho bamutaramiye biratinda. Miss Rwanda yishimiye indirimbo 'Kanjogera' yaririmbwe n’umwe mu banyeshuri bari kwiga muri iryo shuri byatumye ubwo igitaramo cyari gishojwe yasabye ko bakongera kuyimuririmbira  nk’agashinguracumu k’umunsi.

Ku munsi wa gatatu w’uru rugendo miss Rwanda 2017 ari gukorera mu ntara y’Uburengerazuba arerekeza mu karere ka Karongi aho agiye kwifatanya n'abandi bafite mu nshingano ikijyanye no gutanga serivise nziza.

REBA AMAFOTO:

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaUku niko Miss Rwanda 2017 yakiriwe muri iki kigo cy'ishuriMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaAbanyeshuri bari benshi baje kuganira na Miss Rwanda 2017Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 aherekejwe atahaMiss RwandaMiss rwanda ageze mu ishuri rya muzika ku NyundoMiss RwandaAbanyeshuri biga umuziki ku Nyundo babyiniye Miss Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mayeri7 years ago
    Uwapfuye yarihuse koko!uyu na we bari kumubyinira koko?!hhhhhh
  • Esther 7 years ago
    Hhhhhhhh
  • Bosco Claudine 7 years ago
    What? ??Are you making her a goddess or a hero? Ridiculous!!! And the so called sisters came to worship her? She is a spirit!
  • Bucyensenge J Claude 7 years ago
    Twishimiye urugendo rwa nyampinga wu Rwanda 2017 mu ntara y'uburengerazuba. Kandi tumushimiye ikiganiro yahaye bari bana baba kobwa cyo kwihesha agaciro.
  • Emma7 years ago
    well dressed Elsa
  • muzehe7 years ago
    haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa urwanda haracyarabantu basekeje uyu se yakugeza kuki koko mbega comedie





Inyarwanda BACKGROUND