RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017(AUDITIONS): Abazaserukira intara y’Uburasirazuba nabo bamenyekanye -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/01/2017 14:59
3


Nkuko byari biteganijwe, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017 igikorwa cyo kuzenguruka intara zose n’umujyi wa Kigali hashakishwa abari bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’igihugu 2017 cyakomereje mu Ntara y’Uburasirazuba, ahavuye Akiwacu Colombe wabaye nyampinga w’u Rwanda 2014.



Abakobwa bifuzaga kugerageza amahirwe yabo bahuriye i Kayonza muri Silent Hill Hotel. Hiyandikishije abakobwa 22 binyuze kuri Internet, gusa 14 nibo bitabiriye, 10 baba aribo buzuza ibisabwa mu gihe abandi bane basezerewe rugikubita kubera batari bujuje ibipimo fatizo by'ibanze mu burebure.

Muri aba 10, akanama nkemurampaka kemeje batanu barimo Kirezi Delice ufite imyaka 19 uburebure bwa 1,70m n'ibiro 61, Mutesi Nadia ufite imyaka 18 uburebure bwa 1,72m n'ibiro 60, Umuhoza Simbi Fanique ufite imyaka 18 uburebure bwa 1,70m n'ibiro 51, Umutoni Pamela ufite imyaka 20 uburebure bwa 1,74m n'ibiro 62 na Iribagiza Patience ufite imyaka 19 uburebure bwa 1,73m n'ibiro 51 ko aribo batsindiye kuzaserukira iyi ntara mu gihe hari abandi babiri bo bahawe amahirwe(probation) yo kuzongera kugerageza amahirwe i Kigali.

UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Hagenzurwa ko imyirondoro yabo ihuye niyo bakoresheje biyandikishakuri Internet

Miss Rwanda 2017Yapimwaga niba ibiro bye biri hagati ya 45 na 70, ibiro fatizo bireberwaho kugirango uhabwe amahirwe yo guhatanira kuba Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Bamwe batenguhwa n'uburebure budahagije, gusa ibipimo ngenderwaho byo birazwi ni metero 1,70 kuzamura

Miss Rwanda 2017

Aha abakobwa 10 bari bujuje ibisabwa biteguraga gutangira kwiyerekana buri umwe imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Biyereka akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamella wari wambaye numero 4 

Miss Rwanda 2017Umukemurampaka Mike Karangwa ati 'YES'

Miss Rwanda 2017

Aragerageza gusubiza ibibazo yabazwaga

Miss Rwanda 2017

Iyo abakemurampaka batanyuzwe bakwereka igikumwe gicuritse(NO)nkuko Gilbert Rwabigwi yabigenze kuri iyi foto

Miss Rwanda 2017

Umuhoza Clarisse

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Umuhoza Simbi Fanique

Miss Rwanda 2017Umutoni Yvonne

Miss Rwanda 2017Aba nibo batoranijwe kuzahagararira iyi ntara y'Uburasirazuba: Mutesi Nadia(numero 10), Umutoni Pamella(numero4), Iribagiza Patience(numero 1), Umuhoza Simbi Fanique(numero 8), Kirezi Delice(numero 5)

Tubibutse ko nyuma yo kuzenguruka intara zose, Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15) bazava muri aba bose bahagarariye intara n'umujyi wa Kigali, igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Kanda hano urebe incamake z'uko iki gikorwa cyagenze mu Ntara y'Amajyepfo 


AMAFOTO:Lewis IHORINDEBA

VIDEO: Nsengiyumva Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karangwa7 years ago
    2017 NIZEYEKO TUZABONA MISS RWANDA MWIZA PEEE. UBU ABABAKOBWA BEZA KUKI BATARIBARAJE GUHATANA BAGATUMA DUTORA ABA MISS BADASOBANUTSE? NIZEREKO ABANYARWANDA TUGIYE KUBONA MISS KOKO UBIKWIYE UZASIMBURA Miss Kayibanda.
  • DADA7 years ago
    ARIKO KO BAVUGA NGO URWANDA RUFITE ABAKOBWA BEZA KOKO UBWO ABO NIBO BAKWIYE KUDUHAGARARIRA KERETSE UMWE ABANDI BOSE BUJUJE IBYANGOBWA BY'UBUBI ,SI BEZA NAMBA
  • Niyigena7 years ago
    Mubakobwa bamaze kubona pass muntara bamaze kunyuramo Umutoni Pamella niwe mwiza





Inyarwanda BACKGROUND