RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017(AUDITIONS): Abazaserukira intara y’Amajyepfo bamenyekanye –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/01/2017 15:34
6


Nyuma y'uko urugendo rwo gushakisha nyampinga uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 rutangiriye mu Ntara y'Uburengerazuba kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 14 Mutarama 2017, ndetse bukeye bwaho ku Cyumweru iki gikorwa kigakomereza i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu hari hatahiwe Intara y'Amajyepfo.



Ni igikorwa cyabereye kuri hotel Credo mu mujyi wa Huye, ahitabiriye abakobwa bane gusa mu gihe hari hariyandikishije abagera kuri 11. Nyuma y'uko aba aribo bari bitabiriye ndetse bakaba bari banujuje ibisabwa bahawe amahirwe yo kugera imbere y'akanama nkemurampaka bapiganirwa kuzaserukira iyi Ntara binaba amahire kuri bose akanama nkemurampaka kabagirira icyizere nta n'umwe uvuyemo.

Miss Rwanda 2017Aba nibo bakobwa bari bakereye guserukira iyi Ntara y'Amajyepfo

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Nk'ibisanzwe habanje kugenzurwa imyirondoro yaba bakobwa

Miss Rwanda 2017

Aha uyu yapimwaga uburebure

Miss Rwanda 2017

 

Abagize akanama nkemurampaka, uretse Mike Karangwa na Rwabigwi Gilbert bamaze kumenyerwa, i Huye hari hiyongereyemo Nyirabahire Venansiya

Miss Rwanda 2017

Aha bari bageze imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Aha bumvaga amabwiriza agenga irushanwa n'uburyo amanota atangwa

Miss Rwanda 2017Belinda Umutoniwase wari wambaye numeri 1 ubwo yasubizaga ibyo yabazwaga n'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017Aisha Umutesi aganira n'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Queen Kalimpinya yiyerekana mu ntambuko

Miss Rwanda 2017
Helene Urayeneza asubiza ibibazo bitandukanye yabazwaga n'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017Miss Rwanda 2017Aba bakobwa bose bahawe amahirwe yo kuzaserukira iyi Ntara mu majonjora y'ibanze

Miss Rwanda 2017Uhereye ibumoso:Uwimana Ariane wabaye Miss Congenialty umwaka ushize wa 2016, Rangira Marie D'amour wabaye igisonga cya gatatu muri uwo mwaka hamwe na Miss Heritage 2015 Bagwire Keza Joannah barimo bakurikirana iyi 'auditions' yo mu Ntara y'Amajyepfo

Miss Rwanda 2017Aha ba nyampinga nyuma yo gukomeza, baganiraga n'itangazamakuru hanze ya hotel aho abaturage banyuraga hafi aho babashaga kwihera amaso

Tubibutse ko nyuma y'iyi Ntara y'Amajyepfo, kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2017 iki gikorwa kizakomereza mu Ntara y'Uburasirazuba aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

AMAFOTO: LEWIS-Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habaguhirwa Jean BOSCO7 years ago
    NIBAKMEREZA AHO
  • tuyizere maurice7 years ago
    Uyu mwari witwa UWASE Berinda turamushyigikiye,oyeeeeeeeeeeeee
  • crishal7 years ago
    ark mumajyepfo hibera abakobwa bisa kbs,bari naturelle nahureke abisiga imikorogo
  • hakizimana emmanweri7 years ago
    umutoni Wade 1 ndamufana
  • Mukanya 7 years ago
    Hahaha Belinda amaturu yaramuzamuye aba mwiza
  • Didi7 years ago
    Queen Kalimpiya nakora project nziza akamenya no kuvuga niwe uzaba Miss Rwanda 2017. Ni mwiza inyuma gusa ntazashyireho umukorogo.





Inyarwanda BACKGROUND