Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 ni bwo irushamwa rya Miss Rwanda 2018 ryatangiye aho bashakishaga abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri iri rushanwa. Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 hakurikiyeho Intara y’Uburengerazuba. Irushanwa ryabereye mu karere ka Rubavu hatoranywa abakobwa 6.
I saa sita z’amanywa zuzuye ni bwo abategura iri rushanwa bari bageze ahabera iri rushanwa muri Hill View Hotel, kuri iyi saha hategurwaga aho bari bukorere na bamwe mu bakobwa bari batangiye kuhagera ubona bambariye irushanwa. Iyi ntara nayo nta gihindutse byitezwe ko iri butorwemo abakobwa batandatu bagomba kuyihagararira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.
Twabibutsa ko abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018 ari; Sandrine Isheja unagakuriye, Dr Higiro uzwi ku kazina ka Papa Miss ndetse na Rwabigwi Gilbert, aba bose akaba ari bo batoranyije abakobwa 6 bazahagararira iyi ntara bagendeye ku Buranga, Ubwenge n’Umuco.
Uko bateguraga icyumba bakoreramo ni nako abakobwa bazaga
Aha bari bajyanywe aho bapimirwa ibipimo fatizo by'umukobwa winjira mu irushanwaAbakobwa babanje kwandikisha imyirondoro yabo
Rubavu hiyandikishije abakobwa 11, umwe aza gukora impanuka yikuramo, bivuze ko hari hitezwe abakobwa 10
Abakobwa bari biyandikishije uko ari cumi n’umwe hari uwakoze impanuka yikura mu irushanwa hasigara icumi, mu icumi babashije kwiyandikisha umunani ni bo bageze ahabera irushanwa icyakora hasigara barindwi kuko ari bo bujuje ibisabwa, aba bakaba ari;
Uwimbabazi Aliance upima metero 1.70 n’ibiro 60
Gacukuzi Belyse upima metero 1.70 n’ibiro 54
Neema Nina upima metero 1.71 n’ibiro 54
Iradukunda Liliane upima metero 1.70 n’ibiro 57
Isimbi Chanelle upima metero 1.75 n’ibiro 60
Uwase Fiona upima metero 1.70 n’ibiro 55
Umukundwa Divine upima metero 1.78 n’ibiro 77
I saa 13:50:Abakobwa bose uko ari barindwi banyuze imbere bitoza uko bari butambuke imbere y’akanama nkemurampaka ari nako bifotoza.
Abakobwa babanje kwitinyura igihe bari bube biyereka abagize akanama nkemurampaka
Baje kwihera ijisho uko iki gikorwa kuri kugendaAbagize akanama nkemurampakaAbakobwa 7 bari guhatana i RubavuAndrew Kareba ni we uyoboye iki gikorwa
Uwimbabazi Aliance upima metero 1.70 n’ibiro 60
Gacukuzi Belyse upima metero 1.70 n’ibiro 54
Neema Nina upima metero 1.71 n’ibiro 54
Iradukunda Liliane upima metero 1.70 n’ibiro 57
Isimbi Chanelle upima metero 1.75 n’ibiro 60
Uwase Fiona upima metero 1.70 n’ibiro 55
Umukundwa Divine upima metero 1.78 n’ibiro 77
Aba bakobwa basa naho aribo bahawe amahirwe ya nyuma ngo hashakishwemo utsindaAbakobwa bose uko ari barindwi mbere yuko hatangazwa abahagarariye intara y'Uburengerazuba
Ku i saa kumi n'igice zuzuye ni bwo hatangiye gutangazwa abazahagararira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018, maze abakobwa batandatu aba ari bo bahabwa amahirwe. Abo bakobwa ni; Uwimbabazi Aliance, Gacukuzi Belyse, Neema Nina, Iradukunda Liliane, Isimbi Chanelle na Uwase Fiona.
Ahobera mugenzi we usigayeAbakobwa batandatu bazahagararira Intara y'Uburengerazuba
REBA HANO VIDEO MURI MISS RWANDA 2018 I BURENGERAZUBA
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com
VIDEO: ERIC NIYONKURU-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO