Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 i Kimironko mu mujyi wa Kigali habaye ubukwe bwa Kinyarwanda, bwo gusaba no gukwa; Miss Rusaro arakobwa, anambikwa impeta na Mpayana Fio bamaze imyaka 8 bakundana.
Utamuliza Rusaro Carine yabaye Nyampinga w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss Campus 2007). Miss Rusaro yabaye kandi igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, aba n’uwa 6 ku Isi mu irushanwa Miss Tourism Queen International 2008 ryabereye mu Bushinwa rikitabirwa n’ibihugu 115.
Ubukwe bwa Miss Rusaro na Mpayana Logan Fio, bwitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abayobozi bakuru b’igihugu ndetse Senateri Tito Rutaremara niwe wasabwe umugeni. Nk’uko tubikesha Izuba Rirashe, muri uwo muhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda bwo gusaba no gukwa, Miss Rusaro yambitswe impeta n’umukunzi Mpayana Logan Fio barambanye mu rukundo dore ko batangiye gukundana muri 2008 bakigana mu yahoze ari muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare.
Bambikanye impeta imbere y'imiryango yabo n'inshuti zabo
Senateri Tito Rutaremara niwe wasabwe umugeni
Miss Rusaro asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda. Uretse ibi, Miss Rusaro yagiye akora akazi k’ubujyanama mu marushanwa ya ba nyampinga yakurikiyeho mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi Kaminuza no mu gihe yari akimara kuyivamo.
Magingo aya, Miss Rusaro Carine ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda yitiriwe Richard Kandt, aho mu byo ashinzwe harimo kwita kubagana izi ngoro no kubasobanurira amateka y’u Rwanda.
Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Miss Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu bakobwa bazi ibijyanye no kumurika imideli, aho akorana n’amasosiyete menshi mu kwamamaza no guhitamo imyambaro iberanye n’ibirori.
Ajya anafasha mu buryo bwihariye bw’imyambarire bamwe muri ba nyampinga igihe baba bagiye guserukira u Rwanda muri amwe mu marushanwa y’ubwiza n’imideli. Nyuma yo kwiga icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, Miss Utamuliza Carine yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza mu gashami k’ibinyabuzima (Biologie), ayasoza mu 2011.
Mpayana Fio umukunzi wa Miss Rusaro bagiye kurushingana, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA) Rwanda Transport Development Agency, uwo mwanya akaba yarawushyizweho n’inama y’Abaminisitiri.
Amafoto- Richard Irakoze/Izuba Rirashe
TANGA IGITECYEREZO