RFL
Kigali

Miss Rusaro Carine na Mpayana bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 8 bakundana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2016 10:39
17


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 i Kimironko mu mujyi wa Kigali habaye ubukwe bwa Kinyarwanda, bwo gusaba no gukwa; Miss Rusaro arakobwa, anambikwa impeta na Mpayana Fio bamaze imyaka 8 bakundana.



Utamuliza Rusaro Carine yabaye Nyampinga  w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss Campus 2007). Miss Rusaro yabaye kandi igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, aba n’uwa 6 ku Isi mu irushanwa Miss Tourism Queen International 2008 ryabereye mu Bushinwa rikitabirwa n’ibihugu 115.

Ubukwe bwa Miss Rusaro na Mpayana Logan Fio, bwitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abayobozi bakuru b’igihugu ndetse Senateri Tito Rutaremara niwe wasabwe umugeni. Nk’uko tubikesha Izuba Rirashe, muri uwo muhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda bwo gusaba no gukwa, Miss Rusaro yambitswe impeta n’umukunzi Mpayana Logan Fio barambanye mu rukundo dore ko batangiye gukundana muri 2008 bakigana mu yahoze ari muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare.

Bambikana impeta (Ifoto/Ricahrd I)

Bambikanye impeta imbere y'imiryango yabo n'inshuti zabo

Carine-na-Tito

Senateri Tito Rutaremara niwe wasabwe umugeni

Miss Rusaro asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda. Uretse ibi, Miss Rusaro yagiye akora akazi k’ubujyanama mu marushanwa ya ba nyampinga yakurikiyeho mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi Kaminuza no mu gihe yari akimara kuyivamo.

Magingo aya, Miss Rusaro Carine ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda yitiriwe Richard Kandt, aho mu byo ashinzwe harimo kwita kubagana izi ngoro no kubasobanurira amateka y’u Rwanda.

Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Miss Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu bakobwa bazi ibijyanye no kumurika imideli, aho akorana n’amasosiyete menshi mu kwamamaza no guhitamo imyambaro iberanye n’ibirori.

Ajya anafasha mu buryo bwihariye bw’imyambarire bamwe muri ba nyampinga igihe baba bagiye guserukira u Rwanda muri amwe mu marushanwa y’ubwiza n’imideli. Nyuma yo kwiga icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, Miss Utamuliza Carine yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza mu gashami k’ibinyabuzima (Biologie), ayasoza mu 2011.

Mpayana Fio umukunzi wa Miss Rusaro bagiye kurushingana, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA) Rwanda Transport Development Agency, uwo mwanya akaba yarawushyizweho n’inama y’Abaminisitiri.

Nyampinga Carine Rusaro (uteze urugori) n'umugabo we Fio Logan Mpayana mu mihango yo gusaba no gukwa (Ifoto/Richard I)

Amafoto- Richard Irakoze/Izuba Rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nicole8 years ago
    kuruyu munsi banteye indobo ariko nibura mbonye inkuru inshimishije. uwiteka azabubakire bambe
  • Akazuba Cynthia8 years ago
    Mana yanjye Mbega abageni beza weee. Muti beza cyane kandi muzi ubwenge.
  • frank8 years ago
    ngo umugabo we umwanya we yawushyizweho n'inama y'abaministres?ibyo se bihuriyehe n'ubukwe bwe?ngirango byagira coincidence igihe mugiye kureba imihigo ye.Anyway ubukwe bwiza..many blessings kuri family yabo batangiye
  • Kwizera Eliah8 years ago
    urugo ruhire kandi muzabyare muheke!
  • bb8 years ago
    sha isuku igira isoko kabisa waba umukwe wa tito ntakantu
  • Pasteur Rutikanga Gabriel 8 years ago
    Tubifurije UMUGISHA w'IMANA
  • agarfk8 years ago
    congz tu m 6s.nicyo cyarigisigaye utarakora....
  • Yolanda8 years ago
    Muzagire ubukwe bwizaaaaaaaa.
  • tttt8 years ago
    ooh congs carine....GBU
  • Manas8 years ago
    Nawe watewe indobo ,utegereze bahora bavuka.
  • dushime8 years ago
    Nicole pole nasa gusa mbabajwe nibyakubayeho kuko bisa nibyambayeho neza. naho bavandimwe Imana ibubakire.
  • mukobwa8 years ago
    Urugo ruhire! Uyu mukobwa mubonamo umugore mwiza ufite ikinyabupfura uhora yishimye ufite n'ubwenge. Imana ibubakire
  • sisi8 years ago
    Urugo ruhire
  • Inema8 years ago
    Muri beza cyane Heureux menage
  • Ange8 years ago
    None se Carine yabonye masters atarabona bachelor's? Ko twarangirije rimwe 2011 mu cyahoze ari kaminuza nkuru yu Rwanda! Mutohoze neza amakuru na ho ubundi mwaba mudupfunyikiye.
  • 8 years ago
    Iyinkuru irashaje.
  • RUKUNDO James7 years ago
    hhhhhhha good





Inyarwanda BACKGROUND