RFL
Kigali

Miss Mutoni Jane yatsindiye ikamba ry'igisonga cya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’umuco ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2017 23:04
5


Miss Mutoni Jane wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’umurage n’umuco ku isi (Miss Heritage Global 2016-2017) yegukanye umwanya w’igisonga cya mbere muri iri rushanwa mpuzamahanga mu birori byabereye muri Afrika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017.



Miss Théodora Marais ufite imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ni we watwaye iri rushanwa yambikwa ikamba rya Miss Heritage Global 2016-2017 ahigika abandi bakobwa bari bahagarariye ibihugu 28 byitabiriye iri rushanwa, yandika amateka yo kuba ari we Mufaransakazi wa mbere utwaye iri kamba.

Umukobwa watsindiye ikamba ry’igisonga cya mbere muri iri rushanwa yabaye umunyarwadakazi Mutoni Jane wageze muri Afrika y’Epfo nyuma y’abandi bakobwa bose dore ko yari yatinze gushyikirizwa ibyangombwa yagombaga gutwara muri Afrika y'Epfo birimo n’ibendera ry’igihugu cy'u Rwanda. Afrika y'Epfo yakiriye iri rushanwa ry'uyu mwaka yatahanye umwanya wa kane.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Umuco ku isi, abanyarwanda batari bacye bashimiye Miss Mutoni Jane kuba yaritwaye neza agahesha ishema igihugu cy’u Rwanda. Umwaka ushize wa 2016, Miss Keza Joannah ni we wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, icyo gihe na we abyitwaramo neza yegukana umwanya wa kane ku Isi hose. Kuri ubu Mutoni Jane akaba yanditse andi mateka muri iri rushanwa dore ko yabonye umwanya wa kabiri ku isi.

Mutoni Jane

Habanje gutorwa abakobwa 15 ba mbere, Mutoni Jane ababonekamo

Miss Mutoni Jane umunyarwandakazi wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'umuco ku isi

Miss Heritage

Miss Heritage

Umufaransakazi ni we wegukanye iri kamba ry'uyu mwaka


Nyampinga w'Umuco ku isi w'umwaka wa 2017 ari hamwe n'ibisonga bye birimo na Miss Mutoni Jane

Miss Heritage

Umukobwa wari uhagarariye Afrika y'Epfo yatsindiye umwanya wa kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Woow congs Jane.wagiye ucyereww none ubaye igisonga cyambere.birashimishije.Imana Iguhe umugisha ndagukunda uri mwiza cyane kandi mbona disi ucisha make.uzabikomeze mama kandi uzajye ushyira Imana Imbere ya byose.
  • joanna7 years ago
    congs mwana w'irwanda nkatwe abanyarwanda iri ni shema ry'igihugu
  • Forongo7 years ago
    Miss...miss...miss... miss....ndabona abamiss bamaze kuba iryaguye. Ngo miss w'umuco ku isi???? Nta miss w'isuku se uhari? Harya ubundi ni miss w' uwuhe muco? Ni uw'isi se cg ni uw'u Rwanda? Ubwo se bivuze ko umuco w'u Rwanda ari uwa 2 ku isi? Ubwo se uharya umwaka utaha uhagarariye u Rwanda nadatorwa tuzavuge ko umuco nyarwanda wasubiye inyuma ku isi? Harya ubundi imico iragereranywa? Hari uwakwemerera ko umuco we ari mubi kuruta uw'abandi? Miss w'umuco!!!! NONSENSE!!!!!!!
  • la grande7 years ago
    Congratulations Miss Jeanne:) komeza utere Imbere. urabikwiye, uritonda ufite n'imico myiza. love your characters!!
  • 7 years ago
    uyu mushyushyarugamba ntiyigeze avuga Mutoni yamusimbutse abishaka kuko ntaho avugwa





Inyarwanda BACKGROUND