Miss Mutoni Jane wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’umurage n’umuco ku isi (Miss Heritage Global 2016-2017) yegukanye umwanya w’igisonga cya mbere muri iri rushanwa mpuzamahanga mu birori byabereye muri Afrika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017.
Miss Théodora Marais ufite imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ni we watwaye iri rushanwa yambikwa ikamba rya Miss Heritage Global 2016-2017 ahigika abandi bakobwa bari bahagarariye ibihugu 28 byitabiriye iri rushanwa, yandika amateka yo kuba ari we Mufaransakazi wa mbere utwaye iri kamba.
Umukobwa watsindiye ikamba ry’igisonga cya mbere muri iri rushanwa yabaye umunyarwadakazi Mutoni Jane wageze muri Afrika y’Epfo nyuma y’abandi bakobwa bose dore ko yari yatinze gushyikirizwa ibyangombwa yagombaga gutwara muri Afrika y'Epfo birimo n’ibendera ry’igihugu cy'u Rwanda. Afrika y'Epfo yakiriye iri rushanwa ry'uyu mwaka yatahanye umwanya wa kane.
Nyuma yo kwegukana uyu mwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Umuco ku isi, abanyarwanda batari bacye bashimiye Miss Mutoni Jane kuba yaritwaye neza agahesha ishema igihugu cy’u Rwanda. Umwaka ushize wa 2016, Miss Keza Joannah ni we wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, icyo gihe na we abyitwaramo neza yegukana umwanya wa kane ku Isi hose. Kuri ubu Mutoni Jane akaba yanditse andi mateka muri iri rushanwa dore ko yabonye umwanya wa kabiri ku isi.
Habanje gutorwa abakobwa 15 ba mbere, Mutoni Jane ababonekamo
Miss Mutoni Jane umunyarwandakazi wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'umuco ku isi
Umufaransakazi ni we wegukanye iri kamba ry'uyu mwaka
Nyampinga w'Umuco ku isi w'umwaka wa 2017 ari hamwe n'ibisonga bye birimo na Miss Mutoni Jane
Umukobwa wari uhagarariye Afrika y'Epfo yatsindiye umwanya wa kane
TANGA IGITECYEREZO