Mu mpera z’icyumweru turangije nibwo Mbabazi Egide uyu akaba umukunzi wa Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yarangizaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza agashyikirizwa impamyabumenyi aho yigaga anatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahise ashimagizwa bikomeye n’uyu mukobwa bitegura kurushinga.
Miss Mutesi Aurore ashimagiza umukunzi we kuri uyu munsi yashyikirijweho impamyabumenyi ye yagize ati” Nshuti mukunzi ntewe ishema nawe ndetse n'ibyo wagezeho, uriya munsi ni uwamateka n'ibyishimo, amagambo yavuzwe n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe ahamya neza imico yawe myiza n’umuhate ugira muri buri kintu ukora… ndi umunyamugisha kandi nzahorana ibyishimo kuba ngufite mu buzima bwanjye…” Aya magambo kimwe n'andi uyu mukobwa yanditse yageragezaga gutaka ndetse no kuvuga ibigwi Egide basanzwe bakundana wari urangije amasomo ye.
Aurore Kayibanda yamaze kwemerera Egide Mbabazi ko bazabana
Tubibutse ko Mbabazi Egide ndetse na Miss Mutesi Aurore Kayibanda baherutse kwemeranya kurushinga nyuma yuko uyu musore yambikiye impe Aurore wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 uyu akaba akunzwe nabatari bake bakurikirana iby’iri rushanwa kubera imyitwarire yamuranze ubwo yari afite ikamba.
Mbabazi Egide ni umusore w’umunyarwanda ariko wamamaye cyane nk’umufotozi w’umwuga ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ndetse ari no kwigira, uyu akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Sciences inCommunication &Media and Minor in film production muri Kaminuza yo mu majyepfo ya Maine yitwa USM.
Egide mu majana y'abarangije muri USM
Mbabazi Egide umukunzi wa Aurore Kayibanda
TANGA IGITECYEREZO