RFL
Kigali

Miss Aurore yashimagije umukunzi we bitegura no kurushinga nyuma y'uko arangije amasomo ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2018 9:59
2


Mu mpera z’icyumweru turangije nibwo Mbabazi Egide uyu akaba umukunzi wa Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yarangizaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza agashyikirizwa impamyabumenyi aho yigaga anatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahise ashimagizwa bikomeye n’uyu mukobwa bitegura kurushinga.



Miss Mutesi Aurore ashimagiza umukunzi we kuri uyu munsi yashyikirijweho impamyabumenyi ye yagize ati” Nshuti mukunzi ntewe ishema nawe ndetse n'ibyo wagezeho, uriya munsi ni uwamateka n'ibyishimo, amagambo yavuzwe n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe ahamya neza imico yawe myiza n’umuhate ugira muri buri kintu ukora… ndi umunyamugisha kandi nzahorana ibyishimo kuba ngufite mu buzima bwanjye…” Aya magambo kimwe n'andi uyu mukobwa yanditse yageragezaga gutaka ndetse no kuvuga ibigwi Egide basanzwe bakundana wari urangije amasomo ye.

Related imageAurore Kayibanda yamaze kwemerera Egide Mbabazi ko bazabana

Tubibutse ko Mbabazi Egide ndetse na Miss Mutesi Aurore Kayibanda baherutse kwemeranya kurushinga nyuma yuko uyu musore yambikiye impe Aurore wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 uyu akaba akunzwe nabatari bake bakurikirana iby’iri rushanwa kubera imyitwarire yamuranze ubwo yari afite ikamba.

Mbabazi Egide ni umusore w’umunyarwanda ariko wamamaye cyane nk’umufotozi w’umwuga ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ndetse ari no kwigira, uyu akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Sciences inCommunication &Media and Minor in film production muri Kaminuza yo mu majyepfo ya Maine yitwa USM.

EgideEgide mu majana y'abarangije muri USMEgide

Mbabazi Egide umukunzi wa Aurore Kayibanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    Ese uyu mujama ko asa n'abakobwa, buriya tuzajya tumenya umugabo arinde, umugore arinde? Aurore yabuze umu bogal ufatika udasa n'abapede koko!!! aba miss bacu ntabwenge
  • ddd5 years ago
    Gasongo wowe niba ubona asa n'abapede kuri Aurore Egide ni umugabo ufatika, ntabwo azashaka umugabo ugushimishije agomba gushakana nuwo bahuje kdi yiyumvamo ariwe Egide, sorry for that, kandi nawe niba warashatse ntiwwashatse uwo abandi bashima washatse ugushimishije right? cg se nwe uzashaka, bitari ibyo nta kwishimirana uzagira





Inyarwanda BACKGROUND