RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore yamaze kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru kuri Televiziyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2014 10:00
10


Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2013, mu minsi micye aratangira kugaragara nk’umunyamakuru wa televiziyo yigenga yitwa Lemigo TV ndetse kugeza ubu yamaze gusinya amasezerano y’akazi nk’umukozi w’iyi televiziyo aho agiye gutangira ibiganiro vuba aha.



Nk’uko byemejwe na nyir’ubwite Miss Aurore mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko ubu ari umunyamakuru wa Lemigo TV ndetse ko n’amasezerano y’akazi yamaze kuyasinyana n’ubuyobozi bw’iyi televiziyo ariko avuga ko kugeza ubu batarabasha kumvikana ibiganiro azajya akora kuri iyi televiziyo.

Mutesi Aurore yamaze kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru

Mutesi Aurore yamaze kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru

Mu kiganiro na Bukuru Jean Damascene uyobora Lemigo TV, yatangarije inyarwanda.com ko aya makuru ari ukuri Miss Mutesi Kayibanda Aurore ari umunyamakuru wa Lemigo TV, mu biganiro bamaze kwemeza ko azagaragaramo hakaba harimo amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda azajya aba ayoboye (presenter), hanyuma nawe nk’umuntu bizeye kandi uzwiho ubuhanga yazashaka ibindi biganiro bakazamuha ruhari.

Bukuru ati: “Miss Aurore nk’umukobwa igihugu kizeye akagihagararira, uretse amakuru azajya abera umu presenter twanamuhaye rugari ngo nawe niba hari ibiganiro bijyanye n’umuco, urubyiruko n’imyidagaduro ashaka kugeza ku banyarwanda ajye abikora. Twashatse kumusinyisha kuko twashakaga ko ibikorwa bye bitahagarara kandi kuba ari Miss n’ubwo igihe cye yari yagenewe cyarangiye, arakomeza akitwa Miss. Ubu noneho azajya akomeza ibikorwa bye nka Miss, n’ahantu atabashaga kugera azajya ahagera binyuze kuri Lemigo TV”.

Ubu Miss Aurore ni umunyamakuru wa Lemigo TV

Ubu Miss Aurore ni umunyamakuru wa Lemigo TV

Biteganyijwe ko Miss Mutesi Kayibanda Aurore azatangira kugaragara mu makuru ya Lemigo TV guhera ku itariki ya mbere Nzeri, akaba azatangira ayobora amakuru hanyuma ubwumvikane n’ubuyobozi bwa Lemigo TV hamwe n’ubushake bwa Miss Aurore ubwe, bikaba ari byo bizashingirwaho ngo agire ibindi biganiro byiyongeraho ahabwa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unknown9 years ago
    ariko uyu mukobwa nimwiza basi ntawundi mu miss u Rwanda ruragira uhanyije ubwiza nawe pe
  • ggggg9 years ago
    nonese yize itangazamakuru? yakoze ikizamini? cyangwa nukugendera ku bu miss nikimero? bajye batubwira icyo bagendeyeho bamuha akazi nkumustar
  • 19 years ago
    uri mwiza weeeeeeeeeeeee ukwiye kuba Miss
  • dallas9 years ago
    Wowe uri mwiza nturi nkuriya utubeshya
  • Jojo9 years ago
    Dats not fair nonese yize itangazamakuru? abana bize itangazamakuru baruzuye babuze akazi arko mukagaha abatara byigiye ngo kubera ko ari miss ntabwo aribyo pee
  • toxi9 years ago
    cyakoze talent ziragwira uyuwe aribanziriza akanikurikira
  • 9 years ago
    nanjye TV ariyanjye wayobora ibiganiro byose
  • Kayigamba9 years ago
    Barangiza ngo TETA akina KATA!!!!
  • gi given9 years ago
    yup itangazamakuru ntirisaba uwaryize gusa nufite impano yakora kdi na na star baba bakenewe kuko bakurura abantu Ngo bakurikirane ibiganiro runaka ,
  • dody9 years ago
    Ubwiza ntawe ubukurusha peeee, mbega Miss ubikwiyeee uzahore uduhagarariye





Inyarwanda BACKGROUND