Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2013, mu minsi micye aratangira kugaragara nk’umunyamakuru wa televiziyo yigenga yitwa Lemigo TV ndetse kugeza ubu yamaze gusinya amasezerano y’akazi nk’umukozi w’iyi televiziyo aho agiye gutangira ibiganiro vuba aha.
Nk’uko byemejwe na nyir’ubwite Miss Aurore mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko ubu ari umunyamakuru wa Lemigo TV ndetse ko n’amasezerano y’akazi yamaze kuyasinyana n’ubuyobozi bw’iyi televiziyo ariko avuga ko kugeza ubu batarabasha kumvikana ibiganiro azajya akora kuri iyi televiziyo.
Mutesi Aurore yamaze kwinjira mu mwuga w'itangazamakuru
Mu kiganiro na Bukuru Jean Damascene uyobora Lemigo TV, yatangarije inyarwanda.com ko aya makuru ari ukuri Miss Mutesi Kayibanda Aurore ari umunyamakuru wa Lemigo TV, mu biganiro bamaze kwemeza ko azagaragaramo hakaba harimo amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda azajya aba ayoboye (presenter), hanyuma nawe nk’umuntu bizeye kandi uzwiho ubuhanga yazashaka ibindi biganiro bakazamuha ruhari.
Bukuru ati: “Miss Aurore nk’umukobwa igihugu kizeye akagihagararira, uretse amakuru azajya abera umu presenter twanamuhaye rugari ngo nawe niba hari ibiganiro bijyanye n’umuco, urubyiruko n’imyidagaduro ashaka kugeza ku banyarwanda ajye abikora. Twashatse kumusinyisha kuko twashakaga ko ibikorwa bye bitahagarara kandi kuba ari Miss n’ubwo igihe cye yari yagenewe cyarangiye, arakomeza akitwa Miss. Ubu noneho azajya akomeza ibikorwa bye nka Miss, n’ahantu atabashaga kugera azajya ahagera binyuze kuri Lemigo TV”.
Ubu Miss Aurore ni umunyamakuru wa Lemigo TV
Biteganyijwe ko Miss Mutesi Kayibanda Aurore azatangira kugaragara mu makuru ya Lemigo TV guhera ku itariki ya mbere Nzeri, akaba azatangira ayobora amakuru hanyuma ubwumvikane n’ubuyobozi bwa Lemigo TV hamwe n’ubushake bwa Miss Aurore ubwe, bikaba ari byo bizashingirwaho ngo agire ibindi biganiro byiyongeraho ahabwa.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO