RFL
Kigali

Miss Kalimpinya Queen yifatanyije n'abanyeshuri yasize muri LDK kwibuka ku nshuro ya 23 –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2017 12:19
2


Ku wa Gatandatu tariki18 Kamena 2017 ni bwo Kalimpinya Queen igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yifatanyaga n'abanyeshuri yasize biga muri LDK mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya Lyce De Kigali ari naho Miss Kalimpinya Queen yize amashuri ye yisumbuye dore ko yarangijeyo muri 2016. Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,witabiriwe n'abantu b’ingeri zinyuranye.

Miss Kalimpinya Queen yakanguriye barumuna be ndetse na basaza be bari aho ko bakurikiza insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho" Miss Kalimpinya yashimiye bikomeye LDK ishuri yizemo rikamurera, arishimira kuba rigifata umwanya wo kwibuka abari abanyeshuri, abakozi babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa kandi hari abanyeshuri bize muri LDK, abahiga, ababyeyi babo kimwe n'abagize imiryango y'abari abakozi ndetse n'abanyeshuri ba LDK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari kandi abayobozi banyuranye dore ko hari ubuyobozi bw’ikigo, abari bahagarariye CNLG ndetse na AERG ku rwego rw’igihugu, aba bose mu butumwa bagiye bagenera aba banyeshuri babasabye kugira indangagaciro z’umunyarwanda bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubumuntu bityo bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho mu Rwanda.

REBA MU MAFOTO UKO IKI GIKORWA CYEGENZE:

KalimpinyaAbanyeshuri biga muri LDK batanze ubutumwa KalimpinyaMiss Kalimpinya Queen n'uhagarariye AERG/LDKKalimpinyaMu mwambaro wabo w'ishuri abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhangoKalimpinyaAbanyeshuri batanze ubutumwa mu mikinoKalimpinyaKalimpinyaHacanywe urumuri rw'icyizere cy'ejo hazazaKalimpinyaKalimpinya Queen ari gucanira abanyeshuri urumuri rw'icyizereKalimpinyaKalimpinya Queen asigasiye urumuri ngo rutazimaKalimpinyaKalimpinya Queen ageza ijambo ku bari muri LDKKalimpinyaUwari uhagarariye AERG ku rwego rw'igihugu ageza ubutumwa bwa AERG ku bari ahoKalimpinyaUwari uhagarariye CNLG ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhangoKalimpinyaBerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatse muri LDKKalimpinyaBasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside muri iki kigoKalimpinyaBatanze ubutumwa ...KalimpinyaDuhereye i bumoso ni ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri LDK, Miss Kalimpinya Queen, Umuyobozi wa LDK, umuyobozi wa AERG/LDK, uwacitse ku icumu wari uhagarariye abandi, uhagarariye CNLG,uhagarariye AERG Nationale

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Miss Kalimpinya you will reach on your goals. We are with you
  • Giramata Adeline6 years ago
    kariminya ndakwikundira cyane wakoze byinshi kandi byiza horana amahoro yi mana





Inyarwanda BACKGROUND