RFL
Kigali

Miss Kalimpinya agiye gutangiza amatsinda (Clubs) mu bigo by’amashuri agamije kwigisha ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2017 17:09
1


Kalimpinya Queen ni umwe mu bakobwa cumi na batanu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017. Uyu yaje kuba igisonga cya gatatu icyakora umushinga yari afite ni ugufasha urubyiruko rw'abanyeshuri gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.



Miss Kalimpinya wari wahigiye Abanyarwanda ko azakora ibishoboka byose akigisha urubyiruko ahereye ku bari mu mashuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuri ubu rero umushinga we ugiye gutangira dore ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017 azerekeza mu ishuri rya 'Cyahafi Primary and Secondary School'.

KalimpinyaMiss Kalimpinya

Usibye iki kigo yahereyeho Miss Queen Kalimpinya ngo arateganya no kugenda agera mu bindi bigo uko ubushobozi buzagenda buboneka aho azaba ashinga amatsinda yise ‘Bambe’. Aya matsinda agiye guhera mu Cyahafi agomba kuzagera mu Rwanda hose dore ko Kalimpinya afite umushinga wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere mu rwego kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara ziva mu kutagira ubumenyi bwinshi ku buzima bw’imyororokere. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gdhd6 years ago
    azabigisha ubuzima bw imyororokere se we arayizi? nzaba ndora..abure kwiga ngo ari mu mishinga..





Inyarwanda BACKGROUND