Kalimpinya Queen ni umwe mu bakobwa cumi na batanu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017. Uyu yaje kuba igisonga cya gatatu icyakora umushinga yari afite ni ugufasha urubyiruko rw'abanyeshuri gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.
Miss Kalimpinya wari wahigiye Abanyarwanda ko azakora ibishoboka byose akigisha urubyiruko ahereye ku bari mu mashuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuri ubu rero umushinga we ugiye gutangira dore ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017 azerekeza mu ishuri rya 'Cyahafi Primary and Secondary School'.
Miss Kalimpinya
Usibye iki kigo yahereyeho Miss Queen Kalimpinya ngo arateganya no kugenda agera mu bindi bigo uko ubushobozi buzagenda buboneka aho azaba ashinga amatsinda yise ‘Bambe’. Aya matsinda agiye guhera mu Cyahafi agomba kuzagera mu Rwanda hose dore ko Kalimpinya afite umushinga wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere mu rwego kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara ziva mu kutagira ubumenyi bwinshi ku buzima bw’imyororokere.
TANGA IGITECYEREZO