RFL
Kigali

Miss Joannah azaganiriza abanyeshuri bari mu biruhuko

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/07/2016 10:40
0


Mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko kurushaho gusobanukirwa uko bakoresha impano zabo n’ubushobozi bifitemo , banirinda ingeso mbi ,hateguwe igitaramo kizahuza abafite imyaka 10 kuzamura biga mu byiciro byose by’amashuri.



Ku wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 nibwo abanyeshuri bari mu biruhuko bazahurira mu gitaramo cyiswe’ Kigali Students Gala 2016’ kizabera kuri Hotel Hill Top i Remera guhera ku isaha ya saa saba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uretse abahanzi bazasurutsa abanyeshuri, inzobere mu buzima bw’imyororokere, kuyobora abafite impano, mu burezi n’ibindi bazaganiriza aba banyeshuri uburyo bakwiriye kwitwara ku mashuri cyangwa mu buzima busanzwe kugira ngo barusheho guhesha ishema imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Kuri ubu urubyiruko rukomeje gutwarwa n’ingeso zitandukanye nko kwishora mu biyobyabwenge, kureba filime z’urukozasoni, kwikinisha, imbuga nkoranyambaga n’izindi. Aaron Kiirya umwarimu ku ishuri rya Kigali Christian School ari na we wateguye iki gitaramo yatangarije inyarwanda.com ko inzobere zizereka urubyiruko uburyo rukwiriye kwitwararika ngo birinde izi ngeso.

Yagize ati “ Hazigishwa uburyo mwene izo ngeso zibangiza n’uburyo bazirinda. Usanga ingeso yarabase umwana, nyuma bakamwirukana ku kigo akajya ku kindi ariko badakemuye igitera iyo ngeso. Tuzabigisha uburyo bakwirinda kuzijyamo n’uburyo abo zabase babasha kuzisohokamo.

Miss Heritage 2015, Bagwire Keza Joannah ni umwe mubazaganiriza aba banyeshuri. Aaron Kiirya yatangaje ko azereka abifitemo impano uburyo bazihuza no kwiga ntibigire icyo bihungabanya.

Ati “Hari abanyeshuri benshi bagira impano, bagahugira mu gushaka kumenyekana, amasomo bagasa n’abayashyize ku ruhande. Miss Joannah azabaganiriza abereke inzira banyuramo.”

Kigali STUDENTS Gala 2016

Abahanzi n'amatsinda anyuranye abyina nibo bazasusurutsa abanyeshuri bazitabira 'Kigali Students Gala 2016’ 

Kwinjira muri’Kigali Students Gala 2016’ ni ibihumbi bitatu (3000 FRW)kuri buri muntu. Abajijwe niba abona iki giciro kidahanitse ku banyeshuri badafite aho bakura amafaranga, Aaron yavuze ko buri mwana azafashwa n’ababyeyi be kubona amafaranga yo kwinjira no kugera aho kizabera kuko aribo bazabyungukiramo.

Ati “ Usanga ababyeyi benshi batabona umwanya uhagije cyangwa ubumenyi bwo guhugura abana babo ku bushobozi bwabo n’uburyo bakwirinda ibishuko. Kohereza umwana agahugurwa amasaha angana kuriya bizagirira akamaro ababyeyi kuko hari ubundi bumenyi bazahakura, bahindure imyimvure mu buryo bwiza.”

Uretse abanyeshuri, Aaron atangaza ko abarezi n’ababyeyi nabo badahejwe muri ‘Kigali Students Gala 2016’’ izajya inaba buri mwaka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND