RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa bifatanyije n’urubyiruko rwasoje amasomo i Wawa-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2018 9:14
0


Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane mu rugendo afite mu ntara y'i Burengerazuba mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018 yari yerekeje ku kirwa cy'Iwawa aho yari yitabiriye umuhango wo gusezera ku cyiciro cya 15 cy'urubyiruko rurangije amahugurwa muri iki kigo ngororamuco.



Mu butumwa Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yageneye urubyiruko rurenga gato 1700 rusoje ayo mahugurwa yabahaye umukoro wo kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge no kurinda bagenzi babo batarabijyamo kuko aribo bazi neza ububi bw’ibiyobyabwenge kurusha undi wese kuko babiciyemo kandi bakaba barabiretse nk'uko babyivugira. Yagize ati:

Ndabinginze nka mushiki wanyu mwe murangije aha nimuze dufatanye turwanye ibiyobyabwenge ndetse tunarinde abatarabijyamo ntibazabigemo kuko ni bibi ni ibitwicira ubuzima n’igihugu gusa, kandi mwe ubu ni mwe mwabikora neza kuko muzi neza ububi bwabyo kandi mubishatse twe nk’urubyiruko twabirwanya bigakunda.

Mu rubyiruko rurangije i Wawa harimo abize ubwubatsi, kubaza, kudoda, guhinga aho yababwiye ko ibyo bize byababera impamba nziza yo kwiteza imbere. Yongeye kubasaba ko bakwirinda ingaru (ababa barasezerewe bagasubirayo) ko bisa nko gukurwa mu isayo bamara kukoza ukanga ukisubiriramo.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yari ari kumwe na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ndetse na Nyiramongi Odette umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda akaba ari nawe nyiri Paradis Malahide ndetse na Paradis Kivu ari nayo aba banyampinga bacumbitsemo muri iyi minsi. Umwaka ushize Nyiramongi Odette yatanze inka yise Rukundo ubwo yasuraga Iwawa ari kumwe na Miss Rwanda 2017 no kuri iyi nshuro nyuma yo gukurikira uyu muhango yatanze indi nka yiyongera ku zabyawe n'iya mbere kugira bakomeze bakamirwe.

Miss Rwanda 2018Mu mazi berekeza i WawaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018 na Miss Rwanda 2017 bose bari bitabiriye uyu muhangoMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ageza ijambo ku rubyiruko rwari ruri ahoMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yaganirije uru rubyiruko naweMiss Rwanda 2018Uyu mubyeyi yongeye kugabira ikigo cya Iwawa inkaMiss Rwanda 2018Abarangije amasomo i Wawa bahawe impamyabumenyiMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bafashe amafoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND