RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane mbere yo kujya muri Miss World yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, intego iba kumvisha Isi umurindi w'abanyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 13:59
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 nibwo Miss Iradukunda Liliane ahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Bushinwa aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World 2018 ku nshuro yaryo ya 68 uyu mukobwa mbere yuko ahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Bushinwa yabanje kugirana ikiganiro n'abanyamakuru.



Iki kiganiro cyamaze hafi isaha yose cyibanze cyane kukugaragaza uko u Rwanda rumaze kugaragara muri iri rushanwa ndetse hagaragazwa n'ubushobozi Iradukunda Liliane afite bwo kwegukana ikamba rya Miss World, uretse ibi ariko nanone abanyamakuru bagize umwanya wo kuganira na Miss Rwanda ndetse n'umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda ndetse habaho no kubaza ibibazo kugira ngo amatsiko ashire.

Muri iki kiganiro umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yatangaje ko Iradukunda Liliane agiye kuzahaguruka mu Rwanda ahita ajya kwitabira amarushanwa ya Miss World 2018 ntazindi gahunda abanje kunyuramo cyane ko irushanwa rizatangira tariki 9 Ugushyingo kugeza tariki 8 Ukuboza 2018 aribwo hazamenyekana uwambitswe ikamba. nyuma y'ibibazo binyuranye aba bombi babajijwe bakagenda babisubiza kandi bikanyura abanyamakuru, uyu mukobwa yabajijwe  intwaro asanga yitwaje yazanamufasha kwegukana ikamba.

Iradukunda Liliane aganira nabanyamakuru yababwiye ko intwaro ya mbere afite ari uko ari umunyarwanda kandi yizeye ubufasha buzava mu banyarwanda bumushyigikira yaba mu buryo bwo kumutora cyangwa se ubundi ubwo aribwo bwose. uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 yabwiye abanyamakuru ko ikindi yagiye aganira nabamubanjirije muri iri rushanwa kandi ibyo bamuganirije azabigira impamba yamufasha kwegukana irushanwa.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwasabye abanyarwanda gushyigikira uyu mukobwa mu gihe azaba ahanganye n'Isi yose, ibi bikaba byakorwa na buri wese hatitawe ko ari umunyamakuru cyangwa umuturage usanzwe aha ntakindi bisaba usibye kugeraeza aho umuntu abonye ibikorwa bya Miss World akaba yashyigikira uyu mukobwa ahamya ko u Rwanda arirwo rukwiye ikamba bityo igihe nawe yabibona byamutera imbaraga zo kumva ko agomba guhesha ishema igihugu cye n'imbaga y'abamushyigikiye. ibi bikaba aribyo bise  kumvisha abanyamahanga umurindi w'abanyarwanda.

 

REBA HANO UKOBYARI BYIFASHE MU KIGANIRO N'ABANYAMAKURU

 

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cya Miss Rwanda

miss RwandaIshimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Miss Rwanda

Aba bombi nibo baganiraga n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND