RFL
Kigali

Miss Rwanda Liliane ahangayikishijwe n'umujura wamwiyitiriye uri kwiba abantu mu buryo bukabije

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2018 15:00
3


Miss Iradukunda Liliane, Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018, kuri ubu ahangayikishijwe n'umujura wamwiyitiriye uri gucucura abantu utwabo amwiyitirira akabizeza ko hari ihuriro agiye kubashyiramo kandi kwinjira bisaba kwishyura amafaranga.



Nk'uko Miss Rwanda Iradukunda Liliane yabitangarije Inyarwanda.com ndetse bikaba binagaragara mu nyandiko uyu mujura yandikira abantu, ababwira ko yashinze kompanyi y'ubukerarugendo bityo aho aba abasaba ko bajyamo ariko kugira ngo wemererwe kujyamo wishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu y'u Rwanda (30000frw). Uyu mutekamitwe binagaragara ko koko yamaze gukora ihuriro abinyujije kuri Whatsapp abwira abo ashyizemo ko ari umushinga we ujyanye no guteza imbere ubukerarugendo ari gushyira mu ngiro.

Ibi ubundi ntawakabibeshywe ariko igitangaje ni uko uyu mutekamutwe yakoresheje nimero yanditse ku mazina ya Iradukunda Liliane ari nayo yifashisha abeshya abantu cyane ko aguha nimero ya Mobile Money woherezaho amafaranga bityo mu kuyohereza ugasanga koko uyohereje ku mazina ya Iradukunda Liliane. Uretse iki ariko kandi uyu mutekamutwe afite icyangombwa bigaragara ko cyatanzwe na RDB aba abeshyeshya abantu abereka ko na yo izi ibyo ari gukora.

Miss Iradukunda Liliane yatangarije Inyarwanda.com ko ntaho ahuriye n'iki gikorwa ndetse ko n'uwo babeshya akaba yatanga amafaranga ye rwose yaba ariwe ku giti cye ubyikoreye atamurenganya. Yadutangarije ko nyuma yo kumenya ibi bakabyamagana hari bukurikireho kuba inzego zibishinzwe nazo ziri bugezweho iki kibazo zikamufasha gukurikirana uyu mutekamutwe. Si ubwa mbere amanyanga nk'aya akorwa, na cyane ko mu mwaka ushize hari uwari wiyitiriye Miss Iradukunda Elsa nabwo akiba abantu kugeza ubwo bimenyekanye agahita arekera.

Iradukunda Liliane

Iradukunda Liliane

Iradukunda Liliane

Urugero rumwe rw'ubutumwa uyu mutekamutwe yandikiranaga n'umuntu amwaka amafaranga

Iradukunda Liliane

Uyu mutekamutwe aba yifashisha iki cyangombwa ahamya ko yemewe na RDB

Iradukunda Liliane

Utanze aya mafaranga ashyirwa muri iyi groupe ya Whatsapp

Iradukunda Liliane

Iyo umwoherereje amafaranga ubona ko uyahaye Iradukunda Liliane nyamara atari we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oliver5 years ago
    hhhhhh ese kombona ubutekamutwe bugiye kuba business murwanda inzego zibishinzwe nizikurikirane uwo muntu kuko birakabije
  • lee 5 years ago
    Inama twakugira gana Inzego z'umutekano (RIB) kugirango uwo mujura akurikiranwe kandi azafatwa ndabizi.
  • lamin5 years ago
    rwose uyumuntu ntago bamubeshyeye kuko najye yagezeho byatagiye ajyandikira kuri facebbok abwira uko abwirak kwinjiramo ari 20,000 ampa nimero gusa sinayamuhayo gusa bagire bamufate peee





Inyarwanda BACKGROUND