RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yasobanuye uko afata umukobwa ukora imibonano mpuzabitsina atarashaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2017 8:12
2


Muri iyi minsi bamwe mu rubyiruko bagandukiye imibonano mpuzabitsina, hari n'abumva ko ari n'amafiyeri kuryamana n'abakobwa cyangwa abahungu benshi batararushinga ku buryo babyirata, abajijwe ku kibazo cy'uko afata umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina atarashaka Miss Rwanda Iradukunda Elsa ntiyariye indimi.



Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yari yatumiwe mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri City Radio cyitwa The Hit City, umunyamakuru yari amubajije ati “Ufata ute umukobwa ukora imibonano mpuzabitsina atarashaka?”, mu gusubiza iki kibazo, Iradukunda Elsa yasubije mu buryo bubiri aho yasubije nka Iradukunda Elsa gusa ndetse anasubiza mu izina rya Miss Rwanda 2017.

Miss RwandaMiss Iradukunda Elsa asanga buri wese afite uko yumva ibintu ku kijyanye n'imibonano mpuzabitsina umukobwa yakora atarashaka bityo ngo we ntabwo yanenga uwabikoze

Iradukunda Elsa yagize ati” Buri muntu afite uko afata ibintu kandi afite uko abyumva kandi afite n'ukwemera kwe, uyikora mbere yuko yaba yarashatse hari impamvu aba abikoze nta mpamvu yo kugira ngo umuntu amucire urubanza ngo ntabwo aba yihesheje agaciro, ariko umuntu afite uko yumva ibintu nuko abifata kuri njye nka Elsa atari nka Miss njye uko mbyumva sinabikora ariko niba hari n'uwabikoze hari impamvu yatumye abikora sinamucira urubanza.”

Umunyamakuru yamubajije noneho nka Miss Rwanda, uko afata umukobwa ukora imibonano mpuzabitsina atarashaka,aha mu mvugo isa n'iyumvikanisha ko ntaho bitaniye ni'bya mbere Miss Iradukunda Elsa yagize ati” Nka Miss nabwo ndemeza ko buri muntu hari uko yumva ibintu bityo haba hari impamvu yabikoze.” 

UMVA HANO UKO MISS RWANDA 2017 IRADUKUNDA ELSA YASUBIJE IKI KIBAZO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • E6 years ago
    Biri wese afite uko abyumva ariko mbona Atari byiza Dore ko aribyo byaje muri iyi minsi
  • 6 years ago
    Ese kuki musigaye mutinya kubivuga.ngo abantu batabyanga its soo wrong kdi binagira ingaruka mbi ku bakobwa ntimugatinye kubivuga nubwo nta mukobwa utakibikora arko its soo wrong and stupid of them





Inyarwanda BACKGROUND