RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yasuye Vice Presidente wa Sena y’u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2017 9:13
1


Miss Iradukunda Elsa ni we mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017. Uyu mukobwa uri kurangiza umwaka amaze afite ikamba rya Miss Rwanda 2017 kuri ubu yasuye Vice Presidente wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne.



Nkuko ubujyanama bwa Nyampinga w’u Rwanda bwabitangaje ngo Miss Iradukunda Elsa yasuye Vice Presidente wa Sena y'u Rwanda, Gakuba Jeanne nk’umuyobozi akaba n’umubyeyi agamije kugisha inama. Ingingo y’ingenzi yari agiye kumuganiriza ni umushinga w’uyu mukobwa wo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda anamuganiriza aho ageze uyu mushinga.

Ikindi kandi vice presidente wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne yashimiye Miss Elsa Iradukunda ibikorwa amazemo iminsi anamumenyesha ko mu by’ukuri Nyampinga w’u Rwanda ariko yakabaye yitwara anamusaba gukora uko ashoboye akesa imihigo yose uko yayihize. Miss Elsa nawe yashimiye uyu muyobozi kuba yamwakiriye mu biro bye ndetse anamushimira inama yamugiriye.

Elsa IradukundaMiss Rwanda Iradukunda Elsa yasuye mu biro Vice presidente wa Sena

Tubibutse ko Miss Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 muri iyi minsi ari kuzenguruka intara zose z’igihugu aho agenda asura inganda zikora ibikorerwa mu Rwanda. Ikindi twabibutsa ni uko Miss Iradukunda Elsa ari kwitegura kwitabira irushanwa rya Nyampinga w'isi aho azaba ahanganye n'abakobwa bagera ku 129 baturutse hirya no hino ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi6 years ago
    dore umwali ni uyu wuje ikinyabupfura n'ubwitonzi ..aka kana abantu barakikundira ntabwiyemezi ntibi confidence birengeje urugero kagira .Imana izaguhe umugisha mu buzima bwawe





Inyarwanda BACKGROUND