RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa ntavuga rumwe n’umujyanama we ku kimujyanye muri Miss World 2017 –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/09/2017 18:14
1


Miss Iradukunda Elsa kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 ni bwo yakoze ikiganiro n’abanyamakuru mbere yuko ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Miss World 2017, muri iki kiganiro n’abanyamakuru hagaragayemo kunyuranya gukomeye hagati ye n’umujyanama we Ishimwe Dieudonne ku kimujyanye muri Miss World 2017.



Ibi byaje ubwo umunyamakuru yabazaga umujyanama wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa niba ibyabaye kuri Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa agataha nta kamba yegukanye nubu bizongera bikabaho cyangwa se niba kuri ubu bagiye guhatana ku buryo Miss iradukunda Elsa hari icyizere ko we yazabasha kuryegukana. Ishimwe Dieudonne yatangaje ko Jolly Mutesi yaba yarazize kuba ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa akibanda ku ngingo imwe ariko hagati aho Miss Iradukunda Elsa we ingingo zose zirebwa muri iri rushanwa akaba yarazirebyeho kandi akaba yiteguye guhatanira ikamba bityo akaba afite icyizere cyo kuryegukana.

Ibi Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda Iradukunda Elsa yatangaje, binyuranye n’ibyo uyu mukobwa we yitangarije cyane ko we yagize ati “Yigo buri wese aba ashaka ikamba ariko siryo wagenda uhanze amaso gusa ahubwo icy'ingenzi ni ukwitwara neza ugahagararira igihugu cyawe neza…” Aha uyu mukobwa yagaragazaga ko kubwe yumva ikamba azarihatanira ariko ko niyo ataribona icy'ingenzi kuri we ari uguhagararira igihugu neza kandi mu buryo bwo kumenyekanisha igihugu.

miss rwandaMiss Iradukunda Elsa agiye guhagararira u Rwanda

Iki kibazo cyatumye hibazwa niba aba bombi barigeze baganira ku kijyanye Nyampinga w’u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2017. Usibye ibi ariko uyu mukobwa yabajijwe ku ifoto yari imaze iminsi izenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko agiye gukora ubukwe aboneraho kubyamagana akuraho icyo gihuha avuga ko uwabikoze yaba afite impamvu yabikoze we atazi neza.

REBA HANO UBURYO BANYURANYIJE IMBERE Y'ABANYAMAKURU KU KIJYANYE MISS ELSA MU IRUSHANWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jst6 years ago
    tubwire nibyo bahuje apana gusa aho banyuranyije.





Inyarwanda BACKGROUND