RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane basangiye n'abarwayi bari kuvuza i Nyamagabe –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2018 14:30
2


Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane bari kubarizwa mu karere ka Nyamagabe aho bari mu ruzinduko rw’akazi. Aba bakobwa bari kwifatanya n’inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi kuvura abatishiboye amaso, biteganyijwe ko hazavurwa abagera kuri 300.



Muri iki gikorwa kigomba kumara igihe cy’icyumweru cyose bita ku barwayi b’amaso bo mu karere ka Nyamagabe bari kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 ari nawe nyir'uyu mushinga n'ubwo aterwa ingabo mu bitugu na Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018. Aba bakobwa bari gufasha abatuye mu karere ka Nyamagabe barwaye amaso bari baragowe no kujya kuyivuriza mu bitaro bibari kure kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018 basangiye n'abarwayi cyane ko abenshi baba banaturutse kure.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Iradukunda Elsa yadutangarije ko iki gikorwa ari igikorwa yatekereje ari kumwe na mugenzi we Iradukunda Liliane nyuma yo gusanga aba barwayi akenshi baba biriwe kwa muganga ugasanga hari benshi baba bavuye kure kandi wenda  batanafite ubushobozi bwo kubona ibyo bafungura bityo bahitamo kwifatanya n'aba barwayi banasangiye ifunguro rya saa sita.

Iki ni igikorwa kigiye kumara icyumweru dore ko kizarangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 muri  icyumweru cyose hakazaba havuwe abasaga 300 bari bariyandikishije muri iki cyiciro cyabagombaga kuvuzwa na Miss Iradukunda Elsa muri uyu mwaka wa 2018.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Aba bakobwa basangiye n'abarwayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    go girls. murakoze cyane
  • Tanga5 years ago
    Ariko aba bana barabakorera tourture kubera iki? Koko mubona bafite umutima ukomeye wo kureba ibi bintu? Mureka abaganga bakore akazi kabo, kuba miss si ukuba umuforomo, rwose ndabababariye!!





Inyarwanda BACKGROUND