Binyuze ku mbuga nkoranyambaga Safi Madiba yagize gutya ashyiraho ifoto iriho amagambo y’icyongereza, bitewe n'ukuntu yayanditse, Miss Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) yamuhaye inkwenene amusaba guhindura amagambo yanditse munsi y’ifoto yari amaze gushyira hanze.
Ibi byakurikiwe n'uko Safi Madiba yahise abikosora. Ifoto igaragaza uyu muhanzi yicaye ku modoka ya Benz, yayiherekeje amagambo agira ati:“I AM BLESSED (ndi umunyamugisha) CHOOSED (yashakaga kuvuga Chosen, bivuga ngo naratoranyijwe), ACCEPTED (narakiriwe), REDEEMED (naracunguwe) and FORGIVED (yashakaga kuvuga ngo Forgiven, bivuga ko yababariwe).”
Miss Igisabo yibasiye Safi Madiba
Abakurikira Safi Madiba kuri Instagram barimo Miss Uwase Hirwa Honorine witiriwe Miss Igisabo ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017, bahise bamugaragariza ko iki cyongereza ke kirimo amakosa ndetse baranamukosora. Ibi byatumye Safi ahita afata icyemezo cyo gusiba iyi foto ashyiraho indi foto iriho icyongereza gikosoye.
Safi Madiba yaje gukosoka
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'NISAMEHE'
TANGA IGITECYEREZO