RFL
Kigali

Miss Hirwa Honorine uzwi nk’Igisabo yambitswe ikamba rya nyampinga wo ku mbuga nkoranyambaga wa 2017

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/12/2017 13:46
1


Mu irushanwa ryari ryateguwe na East Africa Youth Development Agency ryitwa Smart Service Awards, Igisabo yari ahatanye n’abandi ba nyampinga nka Kalimpinya Queen, Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa, aba ari we wegukana iki gihembo gusa ibihembo byatanzwe atari mu Rwanda.



Miss Hirwa Honorine yahawe igihembo, yambikwa ikamba ndetse na echarpe yambarwa na ba nyampinga biherekejwe n’indabo, ashimira cyane abateguye iki gikorwa ndetse avuga ko atunguwe cyane kuba ahawe ibyo byose. Abajijwe icyo yarushije bagenzi be ba nyampinga yari kumwe nabo mu irushanwa, dore ko nabo batari boroshye, Honorine yagize ati “Hari ibintu buba bigomba kuba, it’s a destiny, nabo bafite potential zabo, hari ibyo bagiye bageraho, iki cyari igihe cyanjye.”

Siwe gusa utarabonetse ku munsi wo gutanga ibihembo kuko hari n’abandi batsinze mu byiciro bahatanagamo ariko ntibabashe kuba bahari ku munsi wo gutanga ibihembo. Umunsi wo kuwa 2 abateguye Smart Service Awards bahuriye n’abo bari basigaye batatwaye ibihembo byabo ahazwi nka 4G Square muri Grand Pension Plaza babashyikiriza ibihembo byabo.

KTRN yahawe igihembo cya kompanyi nziza ikora ibijyanye na telecommunication

KTRN ikora ibijyanye no gukwirakwiza interineti nayo yahawe igihembo cya kompanyi nziza kurusha izindi mu bijyanye na telecom, ikaba ari nayo yari yakiriye abateguye ibi bihembo aho ikorera hazwi nka 4G Square. Muri iki gikorwa kandi hari hatumiwe n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu mujyi wa Kigali, bwana Rusimbi Charles.

Mu bandi bahembwe harimo TV1, Satguru Travels, Eagle Art, Vigan a Grocery Wheels.

Amafoto: Dusabimana Aimable






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza6 years ago
    hahahah,Murasetsa kabsa ngo ni nyampinga wo ku mbuga nkoranyambaga,mwabuze ibyo muhanga peeuh ,ese kunkoranyambaga yahakoze iki? ese hari ubutumwa bwiza se yanditse cg ....mubure guhemba abahinzi ,abaganga ,abasirikare ,abarimu..ngo nyampinga wabaye umurizo ejobundi





Inyarwanda BACKGROUND