RFL
Kigali

Miss France 2000 Sonia Rolland yatewe ishema no kuganira na Madamu Jeannette Kagame yigiraho byinshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/03/2018 10:01
0


Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w'2000 Sonia Rolland unafite inkomoko mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018 ni bwo Miss Sonia Rolland wari ukuriye akanama nkemurampaka katoranyije Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 (Miss Rwanda 2018) yahuye na Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame.

Miss Sonia waciye agahigo ko ari we ufite inkomoko yo muri Afurika wabashije kwambikwa ikamba rya Miss France, kuri Twitter yanditse ashima by’ikirenga umwanya yahawe na Madamu Jeannette Kagame bakaganira yagize ati:"Ndashima byimazeyo Madamu Jeannette Kagame ku bw’ikaze ry’ikirenga yampaye. Ni iby’agaciro gakomeye guhura n’umugore wo kwigiraho nka we.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018, kuri Twitter ya Madamu Jeannette Kagame hanyujijweho ubutumwa bwemeza ko yahuye na Miss France Sonia, ubwo butumwa buragira buti: ”Ku wa mbere Madame Jeannette Kagame yahuye na Miss Sonia Rolland Nyampinga w’u Bufaransa 2000 akaba n’umuyobozi wa Maïsha Africa.”

Madamu Jeannette Kagame hamwe na Miss France Sonia

Icyo ibiganiro by’aba bombi byibanzeho nticyatangajwe. Miss France Sonia yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 24 Werurwe 2018 aza muri RwandAir. Tariki 25 Werurwe 2018, Miss France Sonia yitabiriye ibirori byo gufungura iserukiramuco nyafurika rya Filime Mashariki African Film Festival. Miss Sonia yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2018 mu muhango wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2018 aho byarangiye ikamba ryambitse Miss Iradukunda Liliane.

Miss Sonia Rolland Uwitonze umukinnyi wa filime w’umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda, kuwa 08 Werurwe 2018 yerekanye bwa mbere kuri televiziyo ya Planete+ filime mbarankuru ivuga ku iterambere ry’abagore bo mu Rwanda. Akunze kuza mu Rwanda kenshi aho avuga ko adashobora kuhava atariye isombe n’ubugari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND