RFL
Kigali

Miss France 2000 Sonia Rolland yatangajwe nka 'Marraine' uhoraho wa Miss Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 17:37
0


Miss Rwanda 2018 iri kugana ku musozo, ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hatorwa umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka. Mbere y’amasaha make ngo iki gikorwa kigere habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo ko Sonia Roland wabaye Miss France 2000 yagizwe 'Marraine' wa Miss Rwanda.



Muri iki kiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije kugaragaza isura y’irushanwa ku munsi wa nyuma abategura Miss Rwanda bari bari kumwe n'abaterankunga babo ndetse na Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 kuri ubu uri mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 ndetse akaba ari nawe ugahagarariye nk'uko byatangajwe.

Ubwo ikiganiro n’abanyamakuru cyaganaga ku musozo Ishimwe Dieudonne yamenyesheje abanyamakuru ko uyu munyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 yamaze kugirwa 'Marraine' uhoraho wa Miss Rwanda, batangaza ko bamwitezeho kuzabera urugero rwiza abakobwa bazegukana amakamba y’uburanga, ubwenge n’umuco hano mu Rwanda. Usibye iki ariko nanone Sonia Rolland azajya agira inama aba bakobwa ari nako nabo aho bagize imbaraga nke bazajya bamwisunga bakaganira akanabafasha.

Miss Rwanda 2018Sonia Rolland ubwo yageraga i Kigali yakiriwe na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa

Sonia Rolland yemereye abanyamakuru ko izi nshingano yazemereye abategura irushanwa rya Miss Rwanda nyuma yuko bari bamwegereye bakabimusaba bityo nawe ngo ntiyazuyaje kubyemera kuko ngo akunda igihugu cye cy'u Rwanda kandi akaba ahora yifuza kugikorera ibyo ashoboye byose. Tubibutse ko irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rizasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND