RFL
Kigali

Miss Elsa Iradukunda agiye kongera gukora igikorwa cyo kuvuza abantu amaso

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 10:24
0


Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda watowe mu mwaka wa 2017 nyuma yo kwegukana ikamba hari ibikorwa binyuranye yagiye akora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse no kwesa imihigo nka Nyampinga w’u Rwanda. Kuri ubu agiye kongera kuvuza abantu amaso afatanyije n’ibitaro bya Kabgayi.



Muri Gicurasi 2017 ni bwo Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yifatanyije n’inzobere zo mu bitaro bya Kagbayi mu kuvuza abantu amaso, iki gikorwa cyanyuze benshi akaba yaragikoreye mu karere ka Rubavu aho yavuje abantu mirongo ine (40). Kuri ubu uyu mukobwa agiye kuvuza n'abandi bantu barwaye amaso bo mu karere ka Nyaruguru.

Aganira na Inyarwanda Miss Elsa yagize ati”Murabyibuka ko umwaka ushize mfatanyije n’inzobere mu kuvura abantu amaso bo mu bitaro bya Kabgayi twavuje abantu barenga mirongo ine, kuri ubu n’uyu mwaka ngiye kongera kugikora kikazatangira tariki 9-15 Nyakanga 2018 igikorwa kizabera mu karere ka Nyaruguru.”

Miss RwandaIradukunda Elsa  ubwo yifatanyaga n'inzobere mu kuvura amaso mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2017

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com Iradukunda Elsa yatangaje ko ku bwe yifuza ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka ku buryo buri mwaka bimukundiye yajya afatanya n’ibitaro bya Kabgayi kuvuza abantu bafite ikibazo cyo kurwara amaso. Muri uyu mwaka wa 2018 uyu mukobwa yahisemo kuvuza abafite ikibazo cy’amaso bo mu karere ka Nyaruguru mu gikorwa kizaba tariki 9 kugeza 15 Nyakanga 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND