RFL
Kigali

MISS EARTH2018: Gukerererwa kugera muri Philippines byatumye Umutoniwase Anastasie acikanwa n'ijonjora ry'ibanze ryarebaga uburanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/10/2018 13:12
2


Kuva tariki 8 Ukwakira 2018 mur Philippines hatangiye irushanwa rya Miss Earth 2018 aho abakobwa basaga 90 bari guhatanira ikamba ry'uyu mwaka. u Rwanda muri aya marushanwa ruhagarariwe na Umutoniwase Anastasie uherutse gutorwa nka Miss Earth Rwanda 2018. uyu kuri ubu wageze muri Philippines yagize ubukerererwe bw'iminsi itanu.



Uyu mukobwa ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yahagurutse mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 i saa kumi na makumyabiri (4:20) ku isaha y'i Kigali yerekeza muri Philippines. aha yagombaga kugenda amasaha cumi n'atanu. icyakora gukerererwa kugenda iminsi hafi itanu namasaha yamaze mu nzira byatumye atabasha kwitabira ijonjora ry'ibanze ryareba uburanga bwo mu maso n'imiterere y'abakobwa bari guhatanira iri kamba byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 mu masaha ya mugitondo  ku masaha y'i Kigali.

Usibye iri jonjora aho abakobwa bahatana bari banyuze imbere y'abagize akanama nkemurampaka bwa mbere ariko kandi uyu mukobwa yanahombye imidari ibiri yatanzwe harimo iyo kumurika umwambaro uranga buri gihugu ndetse n'uwo gutambuka wambaye ikanzu ndende yose bahataniye ataragera ahari kubera irushanwa. muri iri rushanwa abakobwa bagenda bahatana mu byiciro binyuranye bateranya amanota ku munsi wa nyuma bakaba aribwo batangaza uwatsinze bagendeye ku manota yagiye atangwa uko bagendaga barushanwa.

Miss Earth

Gahunda y'iri rushanwa yose, Umutoniwase Anastasie yacikanywe iminsi itari mike...

Ibi bisobanuye ko byanze bikunze Umutoniwase Anastasie hari amwe mu manota yacikanywe bimugabanyiriza amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba nubwo ari umwe mu bahatanira ikamba. gukerererwa k'uyu mukobwa we yakunze kuvuga ko atazi ikiri kubitera cyane ko we yari yiteguye ahubwo hakaba haraburaga abagombaga kumwohereza aribo'Impinganzima' ihagarariwe na Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo.

Uyu mukobw yakomeje kugira ibanga icyakerereje Umutoniwase Anastasie icyakora agahamya ko iminsi akererewe ari mike cyane ku buryo ntacyo bizahungabanya ku buryo azitwara mu irushanwa. icyakora ibi ntiyigeze abyemeranya nabakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bahamya ko habayeho uburangare bukomeye, ikindi kandi utahamya ko gukererwa ntacyo biri buhungabanye nyamara abandi bari gukusanya amanota n'imidari.

Miss Earth

Umutoniwase Anastasie wahagurutse mu Rwanda tariki 12 Ukwakira 2018 ubu yamaze kugera ahari kubera irushanwa nubwo haribyo yasanze byaramucitse

Magingo aya nubwo hari ibyo yacikanywe Umutoniwase Anastasie yageze muri Philippines ahari kubera iri rushanwa, akaba ategerejwe kwigaragaza mu yasigaye dore ko iminsi nubwo hari iyavuyeho ariko hari n'isigaye. twibukiranye ko irushanwa rizarangira tariki 3 Ugushyingo 2018 hakamenyakana uwegukanye ikamba. Aha uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda akaba asabwa gukora atajenjetse ngo arebe ko yagaruza amanota amaze kumucika bityo abe yakwegukana ikamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eddie5 years ago
    Ariko kuki rwose! Ubwo se yakererewe akora iki? Nta team manager se ibikurikirana. Ibyo rwose ntabwo bishimishije: aho kujya mu marushanwa kurangiza umuhango bajya babyihorera. Arashaka kuturwaza umutima nk'amavubi!!!
  • NUKOMBYUNVA5 years ago
    JYE NDIBAZA!IYO WAKEREREWE IRIUSHANWA USANGA ABANDI BAGUSIZE(IBYO BIRAZWI) IYO BAGUSIZE INTAMBWE 1,2,3 UBA WASIGAYE BIGARAGARA.ICYO GIHE UVAMO UKAZAKOMEZA UBUTAHA.NIBYO RERO UYU MU MISS WACU YARI GUKOR.ARIKO IKIGARAGARA YARI YIGIRIYE MU BUTEMBERE KUKO NAWE YAGIYE AZI NEZA KO ADASHOBORA GUTAHANA IKAMBA.IKIBAZO RERO DORE AHO KIRI HAKABAYEHO ISESENGURA MBERE YO GUKORA IZO NGENDO CYANE KO ARI AMAFARANGA YI IGIHUGU ABA ARI KUHATAKARIRA.





Inyarwanda BACKGROUND