RFL
Kigali

MISS EARTH 2018: Umutoniwase Anastasie yageze muri Philippines ndetse ngo amaze kumenyera-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 12:18
1


Umutoniwase Anastasie ni umunyarwandakazi werekeje muri Philippines guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth 2018. Uyu mukobwa wagiye muri iri rushanwa akerereweho iminsi itanu kuri ubu aratangaza ko yagezeyo amahoro ndetse ko amaze kumenyera.



Umutoniwase Anastasie yahagurutse mu Rwanda tariki 12 Ukwakira 2018 agera muri Philippines bukeye bwaho. N'ubwo yasanze hari byinshi yacikanyweho nyuma yo kugera muri iki gihugu kiri kuberamo irushanwa yatangarije Inyarwanda.com ko yagezeyo amahoro agafatira aho bagenzi be bageze. Abajijwe niba nta mpungenge afite z'uko hari ibyamucitse yagize ati"Birumvikana iminsi nakerereweho ariko nta kibazo kinini njye nizeye ko hamwe n'Imana ngiye gukoresha imbaraga kandi ikinshishikaje ni ugukora uko nshoboye ngo mbashe kuba nakwegukana ikamba."

Umutoniwase Anastasie yadutangarije ko yishimiye bikomeye uko abakobwa bahatanye ndetse n'abategura irushanwa bamwakiriye. Yavuze ko ubu ameze neza ku buryo yiteguye guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda ari narwo ahagarariye nk'umunyarwandakazi uri muri iri rushanwa.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’iri rushanwa biteganyijwe ko aba bakobwa bazongera kurushanwa kuva tariki ya 19 kugera 20 Ukwakira 2018, aho bazaba barushanwa mu kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini. Kuwa 19 Ukwakira 2018, haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe umuriro, bukeye bwaho haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe amazi, naho kuwa 20 haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe umwuka.

Anastasie

Miss Anastasie yamaze kugera muri Philippines

Anastasie

Anastasie

Anastasie

Anastasie

Miss Anastasie

Umutoniwase Anastasie yishimiye uko bagenzi be bamwakiriye muri Philippines






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Uyu mwana abamujyanye muri ibi bamukojeje isoni. Bagomba kumusaba imbabazi kumugaragaro. Ubu se ko bimutera ikimwaro mu bandi bahageze ku gihe? Keretse niba ababeshya ko yarwaye wenda.





Inyarwanda BACKGROUND