RFL
Kigali

MISS EARTH 2018: Irushanwa rigeze ku munsi wa 4, Umutoniwase Anastasie wari guhagararira u Rwanda yaheze mu rujijo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2018 14:21
6


Mu minsi ishize muri Kigali Serena Hotel nibwo habaye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 ryegukanywe na Umutoniwase Anastasie, uyu mukobwa nyuma yo kwegukana iri rushanwa yagombaga guhita ahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw'Isi irushanwa riri kubera muri Philippines.



Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo twandikaga iyi nkuru iri rushanwa ryari rigeze ku munsi wa Kane waryo, ariko nubwo iminsi yihuta ugomba guhagararira u Rwanda we yaheze mu rujijo ntazi niba azanagenda cyane ko akiri i Kigali. Mu minsi ishize ubwo irushanwa ryari ryatangiye twabajije Uwase Hirwa Honorine ibijyanye nukugenda kw'uyu mukobwa atubwira ko yakabaye yaragiye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018.

Aha Uwase Hirwa Honorine wateguye irushanwa ryahisemo Umutoniwase Anastasie nka Nyampinga w'ibidukikije mu Rwanda ndetse wagombaga kwitabira irushanwa rya Miss Earth 2018, yadutangarije ko uyu mukobwa yagombaga kugenda bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018 aha abajijwe niba uyu mukobwa taaracikanwe cyane ko iri rushanwa ryari ryatangiye yadutangarije ko ntabyinshi biramucika ko nagenda kuri uwo munsi nta kibazo.

Anastasie

Umutoniwase Anastasie ubwo yari mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018

Uyu munsi warageze urenga Umutoniwase Anastasie akibereye mu Rwanda byatumye dushaka kumenya ukuri ku igenda ry'uyu mukobwa cyane ko irushanwa ryo ririmbanyije. twifuje kongera kuvugana na Uwase Hirwa Honorine uyu wamamaye nka Igisabo ntiyitaba telefone zacu cyane ko mu nshuro zirenga eshanu twamuhamagaye atabashije kutwitaba.

Nyuma yo kubura Uwase Hirwa Honorine, twegereye Umutoniwase Anastasie maze ku murongo wa telefone uyu mukobwa tumubaza amakuru y'urugendo rwe, aha akaba yagize ati" Sha byaba byiza muyabajije Uwase Hirwa Honorine niwe ubirimo." aha twamubajije niba we atazi neza igihe azagendera cyangwa hari amakuru y'urugendo arahabwa atubwira ko ntamakuru na make afite.

Miss Earth

Gahunda ya Miss Earth2018 irakomeje kuri ubu bageze ku munsi wa 4 w'irushanwa

Twamubajije icyabuze mu by'ukuri niba ari ibyangombwa cyangwa amafaranga nkuko biri kuvugwa hanze aha, uyu mukobwa akaba yabwiye Inyarwanda.com ko ibyangombwa bye abifite abyicaranye naho iby'amafaranga byo ngo ntamakuru abifitiho arindiriye ko bamumenyesha ko agiye cyangwa atakigiye cyane ko iminsi yagiye.

Kuba umukobwa akiri i Kigali kandi irushanwa rimaze iminsi ine ritangiye ni ikimenyetso cy'uko bishoboka ko yaba atakigiyeyo cyane ko kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 hategerejwe irushanwa ryo kwerekana umwambaro wa buri gihugu ku bitabiriye iri rushanwa iri rikaba rimwe mu yatanga amanota. ibi bivuze ko uyu mukobwa nubwo yajyayo hari amanota yasanga abandi barakoreye kandi byagorana ko ayagaruza.

Anastasie

Anastasie Umutoniwase ni umwe mu bakobwa bakabaye bari guhatanira iri kamba

Mu gusoza iyi nkuru umuntu yakwibaza iki kibazo, Ese ni iki cyabaye kugira ngo ibi bigende bitya? Ibi byose bitegerejwe mu minsi iri imbere aho Uwase Hirwa Honorine azaba atangaza icyabaye cyateye uyu mukobwa gukerererwa niba bitanavuyemo gusubika urugendo.

Kimwe mubiri kuvugwa byatumye uyu mukobwa atarava mu Rwanda kugeza magingo aya ni ubushobozi cyane ko havugwa byinshi, bamwe bahamya ko kwitabira iri rushanwa hari amafaranga uba warishyuye bityo igihe ataragerayo bikaba byagorana ko umukobwa apfa kugenda. usibye ibi ariko hari nabavuga ko n'itike y'indege kimwe nibindi bijyanye n'ubushobozi byabaye ingume. icyakora ukuri nyako kuzamenyekana mu minsi iri imbere ubwo Uwase Hirwa Honorine azaba yashatse gutangaza icyateye ibi byose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp5 years ago
    kwipasa muremure, umuntu aba miss umwaka umwe undi mwaka akaza gutegura nawe irushanwa!
  • Jo5 years ago
    Mpingikirane Anastasia murabona kweri.......?!!!! Ahubwo iyo boherezayo habiba
  • shkyv5 years ago
    Ubuse koko ibintu bitegurwa na Gisabo kko namahirwe mbiha kbs
  • Rukotana5 years ago
    Ni ikibazo cyo kwigira abahatari bagategura amarushanwa ntabatera nkunga, uwo mwari abarege kuko bamutakarije igihe cye.
  • Claude5 years ago
    Nawe ibaze gisabo nawe ubwe ntiyifashije ngo arategura miss earth Rwanda birasekeje
  • Fanny5 years ago
    Ubuse koko urabona ukuntu batakarije umwanya yewe njye ndabona kugenda ntamahirwe mbiha pe nigisabo wabiteguye koko





Inyarwanda BACKGROUND