Miss Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yibanda ku bidukikije ‘Miss Earth’ yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko mu cyiciro gishya ‘Eco-Media’ cyongewemo akabasha kwegukana ikamba.
Miss Anastasie yabwiye INYARWANDA ko iki cyiciro gishya gihatanyemo abakobwa bose cyitari gisanzwe muri irushanwa. Yavuze ko muri iki cyiciro kugira ngo umukobwa azabashe gutsinda bazashingira ku buryo yamenyekanishije iri rushanwa ry’ibidukikije akoresheje uburyo bwose bwatuma abantu barimenya birushijeho. Yagize ati:
Icyo nsaba Abanyarwanda ni ukugira ngo bakore ‘Like’ ku ifoto yanjye ni kuri paji ya ‘Miss Earth’. Urajyayo ugashaka ifoto yanjye aho iri hanyuma ugakanda ‘Like’, ‘Like’ imwe ingana n’inota rimwe. Uko ‘Likes’ ziyongera ni nako amanota yiyongera. Bakabasha kumpa amahirwe yo gutwara ririya kamba rya ‘The Eco-Media.
Miss Anastasie yasabye abanyarwanda kumushyingikira mu cyiciro 'Eco-Media' akegukana ikamba
Ku rukuta rwa Instagram rw’iri rushanwa banditse ko bongeyemo icyiciro gishya mu iri rushanwa, bagamije ko abakobwa bahatanira kumenyekanisha byimbitse iri rushanwa. Bati “Kuri iyi nshuro ya 18, Miss Earth izanye icyiciro gishya cy’irushanwa, ‘The Eco-Media’. Amanota azatangwa hashingiwe kuburyo umukobwa uhatanye mu irushanwa azashyira imbaraga mu kwamamaza iri rushanwa, hiyongera uburyo azashyigikirwa n’abantu batandukanye bamutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”
Bavuze ko umukobwa uzatsinda muri iki cyiciro ‘The Eco-Media’ azatangazwa, ashyirwe mu bakobwa batsindiye kwinjira muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa, ku wa 03 Ugushyingo 2018. Bavuga kandi gutora ari ukwifashisha murandasi aho biratangira kuri uyu wa 23 Ukwakira, 2018 bizasozwe ku wa 03 Ugushyingo 2018 ku isaha ya saa sita zuzuye (ku isaha yo muri Philippines).
Ushobora gushyigikira Miss Anastasie unyuze kuri paji ya Instagram y’irushanwa Miss Earth, ugakanda ‘gukunda’ cyangwa se ‘Like’ mu ndimi z’amahanga ukaba umuhaye amahirwe yo kuzatsinda muri iki cyiciro. Ushobora kunyura ku rukuta rwa Facebook rw’iri rushanwa, ugasangiza abandi ifoto cyangwa se ibizwi nka ‘Share’ ukaba uhaye amahirwe Miss Anastasi. Gukora ‘Like’ cyangwa se ‘Share‘ ku ifoto ya Miss Anastasie bingana n’inota rimwe.
Twabibutsa ko tariki 19 Ukwakira 2018 ari bwo abakobwa barenga 90 bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Earth 2018 riri kubera mu gihugu cya Philippines, biyerekanye mu myambaro yo koga. Miss Anastasie wiyerekanye nawe muri Bikini, ni cyo cyiciro cya mbere yari agaragayemo muri iri rushanwa bitewe nuko yageze muri iri rushanwa acyererewe.
Anastasie yiyerekanye yambaye bikini
TANGA IGITECYEREZO