RFL
Kigali

Miss Bukize Ange Pascale yateye indi ntambwe mu gufasha umwana w’umukobwa biciye mu itangazamakuru

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/07/2015 16:31
5


Bukize Ange Pascale wabaye Nyampinga w’icyahoze ari kaminuza ya Umutara Polytechnique, nyuma y’ibiganiro bitandukanye yagiye akora mu itangazamakuru risakaza amashusho, kuri ubu yamaze gufata icyemezo cyo gutangiza ikiganiro gishya kigamije gufasha urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kwitinyuka.



Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu kiganiro cya ‘Gira Ubuzima’ kuri televiziyo y’u Rwanda, nyuma akaza kuba umunyamakuru kuri Lemigo, Kuri ubu abinyujije muri kompanyi ye yitwa 'Nawel Company Ltd' yamaze kunoza umugambi wo gutangiza ikiganiro yise ‘The Real Women Show’ ku bufatanye na TV 10 ari naho kizajya gica buri wa Gatandatu no kuwa Kane.

Miss Bukize

Bukize Ange(hagati) na bagenzi be Belyse na Christelle bazajya bafatanya iki kiganiro

Mu kiganiro n’inyarwanda.com,Bukize Ange Pascale yadutangarije ko yagize iki gitekerezo nyuma yo gusanga urubyiruko rwinshi cyane cyane abana b’abakobwa bitinya bikabangamira iterambere ryabo nyamara bagakwiye kurebera kuri bagenzi babo bamaze kugira icyo bigezaho bityo nabo bikabatera imbaraga ari nayo mpamvu muri iki kiganiro bazajya bibanda mu guha umwanya urubyiruko rwiteje imbere mu ngeri zitandukanye rugasangiza bagenzi babo inzira banyuzemo.

Miss Bukize Ange ati “ Tuzajya twibanda ku bakobwa n’urubyiruko muri rusange mu bintu byo kwihangira imirimo, intego ya mbere yacu ni uko tubafasha kuba bakwihangira imirimo, mu kiganiro cyacu dutumira abantu bamaze kugera ahantu hafatika kandi baratangiriye hasi ariko bakaba bamaze kugera ku bikorwa bigaragara.”

Women

Aba bakobwa nibo bazajya bafatanya na Bukize Ange muri 'The Real Women Show'

Iki kiganiro Miss Bukize Ange azajya agikora afatanije n’abandi bakobwa babiri barimo Miss Hitayezu Belyse wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2014, hamwe na Rwema Christelle. Ku wa Gatandatu bazajya batangira saa mbiri z’umugoroba naho kuwa Kane batangire saa moya z’umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zhang8 years ago
    Bravo,Ange Marie Pascale God bless you
  • Honorine8 years ago
    courage mukobwa wanjye. God bless u
  • 8 years ago
    All the best, ntimuzadutuburire gusa
  • mizero8 years ago
    Ariko njye mba numva byaba byiza ibyo biganiro bigiye bihabwa amazina y'ikinyarwanda cyane ko nabyo biba bitambuka mu kinyarwanda. Murakoze
  • M.Ange vanessa7 years ago
    bravo!et courage ma cousine





Inyarwanda BACKGROUND