RFL
Kigali

Miss Bahati Grace atewe ishema n’akazi k’ubuganga yabonye yitezeho kuzamuhindurira ubuzima

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/09/2015 8:43
6


Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, atewe ishema n’akazi k’ubuganga yabonye mu ivuriro ry’ubuvuzi bw’amenyo ku bana batarengeje imyaka 18, akaba yiteze ko aka kazi kagiye guhindura byinshi ku buzima bwe nyuma y’imvune yagiye agira, ubu we n’umuhungu we Ethan akaba abona imbere yabo hazarushaho kuba heza.



Miss Bahati Grace yatangiye akazi k’ubufasha mu by’ubuvuzi bw’amenyo mu ivuriro ryitwa “Corridor Kids Pediatric Dentistry” ryita ku menyo y’abana bato kugeza ku bafite imyaka 18 y’amavuko, iri rikaba riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Miss Bahati Grace aba. Ashimangira ko afite ishema ryinshi nyuma y’imvune n’imbaraga yashyize mu masomo ye. Yabwiye Inyarwanda.com ko ibi abifata nk’umugisha ukomeye ugiye guhindura ubuzima bwe n’ubw’umwana we w’umuhungu Ethan.

Bahati Grace yizeye ejo hazaza heza he n'ah'umwana we w'umuhungu Ethan

Bahati Grace yizeye ejo hazaza heza he n'ah'umwana we w'umuhungu Ethan

Yagize ati: “Binteye ubwuzu n'ishimwe kuba ngiye kuzajya nkorana na muganga uzobereye mu byo kuvura abana amenyo. Kuba ngiye gutangira akazi kari full time ni umugisha n'ishema kuri njye, kuko nsubije amaso inyuma gato nkareba imbaraga nashyizemo mu kwiga, navuga ko nishimiye intambwe ngezeho… Ubuzima bwanjye bugiye guhinduka mu buryo butandukanye na mbere dore ko nigaga nkabifatanya n'izindi nshingano zo mu rugo zo kurera, ariko ubu imbaraga nyinshi zizaba ziri mu kazi no kwita neza ku muhungu wanjye. Dore ko ubu ndimo kumutegurira ejo hazaza heza nanamutoza gukurana  ubwenge.”

bahati

Bahati Grace niwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa mbere nyuma ya Jenoside

N’ubwo aka kazi gasaba imbaraga nyinshi, ubwitange n’umwanya uhagije, Miss Bahati Grace ahamya ko katazigera kamugora ngo kanamubuze kwita ku muhungu we, kuko ubusanzwe ibi ari ibintu akunda kandi n’umuhungu we akaba afite ibindi aba ahugiyemo.

Ethan w'imyaka itatu y'amavuko, nawe yatangiye ishuri kandi nyine yatangiye kumuteganyiriza

Ethan w'imyaka itatu y'amavuko, nawe yatangiye ishuri kandi nyine yatangiye kumuteganyiriza

Mu magambo ye aragira ati: “Ndumva aho ngeze ubu ntacyantera ubwoba, kuko ibyari bikomeye mbivuyemo. Ntibyari byoroshye ariko Imana yarabinshoboje. Ubu nditeguye kuzajya nkora ahantu hibanzemo abana kuko burya nkunda abana, mbona aka kazi kazamera nk’aho ndimo kurera uwanjye usibye ko umubare uzaba ari munini. Ndabyishimiye cyane. Umuhungu wanjye nawe nzajya muha umwanya uhagije dore ko nawe yatangiye preschool (amashuri y’incuke), twese tuzaba turi busy (duhuze). Ariko mu mpera z’icyumweru nzajya nziharira we dore ko ntazajya nkora mu ma weekends”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boby8 years ago
    Yooo, Imana Ishimwe, on est tous fier de toi, umwana n umugisha cyane ko uba uri fier ye, harababyeyi bataba fier, badashimishw nabana babo n'abafite abagabo, kuko jya mbibona pe!!!!!bakabakunda kuko babyaye, ariko wowe muri wowe harimo gukunda abana, biragoye kubisobanura ariko wowe urabyumva, courage
  • Boby8 years ago
    Yooo, Imana Ishimwe, on est tous fier de toi, umwana n umugisha cyane ko uba uri fier ye, harababyeyi bataba fier, badashimishw nabana babo n'abafite abagabo, kuko jya mbibona pe!!!!!bakabakunda kuko babyaye, ariko wowe muri wowe harimo gukunda abana, biragoye kubisobanura ariko wowe urabyumva, courage
  • Gasongo8 years ago
    @boby, mujye mureka amarangamutima yuzuyemo ubujiji. Uramurata kuko yabyaye adashyingiwe? Ubuse azabona umugabo? Abari bacu tujye tubagaya ubusambanyi bakora ntitukabashime kuko bahita bumvako ibyo bakoze ari byiza kandi ari amahano. Numvishe na miss Doriane ari gushishikariza abalobwa ko ibyo kwitwa isugi bitakijyanye n'igihe.Twishimiye ko Bahati yabonye akazi.
  • Ukuri8 years ago
    Ark nyamara n'ikibazo !! Gukunda umwana se nugushyira ubuzima bwe kumbuga nkoranyamahanga zose iyo ziva zikagera?!! Twakagombye gutekereza neza ejo hazaza h'umwana niba azishimira kuba yaramamajwe akiri muto ntanurahare abifitemo? Umwana yanjye yariye,yabyutse,yarwaye,yambaye,yarize ....Ibi nibiki koko mutambeshye?
  • John kiguge8 years ago
    Good luck Miss!
  • Thadens Kal's Nkera - MTN8 years ago
    wow,Miss Grace Bahati ! congratulations,am so happy and proud of you - made it more still coming on your way "God is a loving God,He loves you" keep it up and be strong,regards to Ethan and God bless you.





Inyarwanda BACKGROUND