Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, atewe ishema n’akazi k’ubuganga yabonye mu ivuriro ry’ubuvuzi bw’amenyo ku bana batarengeje imyaka 18, akaba yiteze ko aka kazi kagiye guhindura byinshi ku buzima bwe nyuma y’imvune yagiye agira, ubu we n’umuhungu we Ethan akaba abona imbere yabo hazarushaho kuba heza.
Miss Bahati Grace yatangiye akazi k’ubufasha mu by’ubuvuzi bw’amenyo mu ivuriro ryitwa “Corridor Kids Pediatric Dentistry” ryita ku menyo y’abana bato kugeza ku bafite imyaka 18 y’amavuko, iri rikaba riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Miss Bahati Grace aba. Ashimangira ko afite ishema ryinshi nyuma y’imvune n’imbaraga yashyize mu masomo ye. Yabwiye Inyarwanda.com ko ibi abifata nk’umugisha ukomeye ugiye guhindura ubuzima bwe n’ubw’umwana we w’umuhungu Ethan.
Bahati Grace yizeye ejo hazaza heza he n'ah'umwana we w'umuhungu Ethan
Yagize ati: “Binteye ubwuzu n'ishimwe kuba ngiye kuzajya nkorana na muganga uzobereye mu byo kuvura abana amenyo. Kuba ngiye gutangira akazi kari full time ni umugisha n'ishema kuri njye, kuko nsubije amaso inyuma gato nkareba imbaraga nashyizemo mu kwiga, navuga ko nishimiye intambwe ngezeho… Ubuzima bwanjye bugiye guhinduka mu buryo butandukanye na mbere dore ko nigaga nkabifatanya n'izindi nshingano zo mu rugo zo kurera, ariko ubu imbaraga nyinshi zizaba ziri mu kazi no kwita neza ku muhungu wanjye. Dore ko ubu ndimo kumutegurira ejo hazaza heza nanamutoza gukurana ubwenge.”
Bahati Grace niwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa mbere nyuma ya Jenoside
N’ubwo aka kazi gasaba imbaraga nyinshi, ubwitange n’umwanya uhagije, Miss Bahati Grace ahamya ko katazigera kamugora ngo kanamubuze kwita ku muhungu we, kuko ubusanzwe ibi ari ibintu akunda kandi n’umuhungu we akaba afite ibindi aba ahugiyemo.
Ethan w'imyaka itatu y'amavuko, nawe yatangiye ishuri kandi nyine yatangiye kumuteganyiriza
Mu magambo ye aragira ati: “Ndumva aho ngeze ubu ntacyantera ubwoba, kuko ibyari bikomeye mbivuyemo. Ntibyari byoroshye ariko Imana yarabinshoboje. Ubu nditeguye kuzajya nkora ahantu hibanzemo abana kuko burya nkunda abana, mbona aka kazi kazamera nk’aho ndimo kurera uwanjye usibye ko umubare uzaba ari munini. Ndabyishimiye cyane. Umuhungu wanjye nawe nzajya muha umwanya uhagije dore ko nawe yatangiye preschool (amashuri y’incuke), twese tuzaba turi busy (duhuze). Ariko mu mpera z’icyumweru nzajya nziharira we dore ko ntazajya nkora mu ma weekends”.
TANGA IGITECYEREZO