Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012, yerekanye ko atewe ishema no kuba yarahisemo amasomo y’ubwubatsi, anavuga ko kuba ari umufundi ari ibintu yishimiye cyane kandi akaba abikora abikunze, dore ko ubu akataje mu masomo ye yari yaracikirije ubwo yamaraga kuba Miss Rwanda.
Miss Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore wambitswe ikamba yiga ibijyanye n’ubwubatsi mu cyahoze ari Kaminuza ya KIST, yaje guhagarika aya masomo ye ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka aza kujya kuyakomeza mu gihugu cya Turkey ari naho akiri kugeza ubu.
Muri iki gihugu, Mutesi Aurore yakomeje kwiga ibijyanye n’ubwubatsi, akaba akomeje kwerekana ko yishimira cyane kuba yiga amasomo azatuma aba umufundi. Mu mafoto yashyize hanze abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore yashimangiye ko ari ishema kuri we kuba yiga kandi yitegura kuzakora ibintu akunda.
TANGA IGITECYEREZO