RFL
Kigali

Miss Aurore Kayibanda yavuze icyatumye hakekwa gutandukana kwe na Egide Mbabazi basezeranye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 6:53
4


Nyampinga w’u Rwanda 2012 Aurore Kayibanda yatangaje ko atigeze atandukana n’umukunzi we Egide Mbabazi bamaranye imyaka ine wanamwambitse impeta, ahubwo ko ibyavuzwe byaturutse ku kuba yarahisemo kuba aretse gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’ikimenyetso cy’uko akeneye kwiyitaho.



Mutesi Auore Kayibanda ni Umunyarwandakazi ufite ikamba rya Miss Rwanda 2012; amaze igihe ari mu rukundo n’umusore w’Umunyarwanda Egide Mbabazi usanzwe ari gafotozi utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Urukundo rwabo rwigaragaje nk’umuseke utambitse mu myaka ishize, ndetse bakunze gushyira ibimenyetso byarwo ku mbuga nkoranyambaga, bakabisembuza amashusho yagaragazaga umunezero udashira.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 08 Ukuboza 2018 hacicikanye inkuru z’uko Miss Aurore yashwanye byeruye na Mbabazi Egide wamwambitse impeta. Ababivugaga bashingira ku kuba konti ya instagram ya Miss Aurore itakigaragara ku murongo, ikindi cyashingirwaga n’uko Mbabazi yamaze gusiba amafoto kuri instgaram amugaragaza asezerana na Miss Aurore, ikirenze kuri ibyo bigaragara ko uyu musore nta muntu n’umwe akurikira [Follow] kuri instagram.

 

Ibihe by'umunezero bakunze kubisangiza benshi.

Miss Aurore yakurikiraga umuntu umwe kuri instagram ari we Mbabazi Egide wamuzonze, cyo kimwe n’uyu musore nawe yakurikiraga kuri instagram Miss Aurore gusa. Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Radio/TV10 ari we Yago, Kayibanda yavuze ko yavuye mu bakoresha urubuga rwa instagram kuko ‘yashakaga kuruhuka’.

Inkuru y’uko yatandukanye na Mbabazi Egide biteguraga kurushingira mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 yamugezeho, maze avuga ko ‘ari umwanda’, ngo yahisemo gufata umwanya wo kuruhuka adakoresha imbuga nkoranyambaga. Yagize ati “Nafashe umwanya wo kuba ndetse gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nkeneye igihe gihagije niyitaho.

Yabwiwe ko na Egide bakundana nta muntu n’umwe agikurikira kuri instagram, maze uyu mukobwa asubiza ati “Byatewe n’uko nakuyeho konti zanjye hose, instagram, Facebook, Twitter

Yavuze ko muri iyi minsi ari gukoresha Whatsapp ngo nayo mu minsi iri imbere iraba itakibarizwa muri telephone ye, ati Nsigaranye Whatsapp gusa kandi nayo vuba ndayivaho.”

Kuya 01 Werurwe 2018 Egide yambitse impeta Miss Mutesi Aurore amuteguza gusezerana. Ibirori byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bahamije isezerano ryabo kuya 29 Nyakanga 2018.


Ubutumwa bwa Miss Aurore.

Byari ibyishimo by'ikirenga ubwo Miss Aurore yambikwaga impeta.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kesha5 years ago
    Muravuga ngo ni fiancée we kandi yari Umugore we?? Basezeranye mumategeko babanaga nkumugore numugabo.
  • Gasongo5 years ago
    Ariko injiji we.. yu hided? Tuzamenya icyongereza ryari koko?
  • 5 years ago
    Gasongo ni wowe njiji wari wumva hari umwongereza uvuga ikinyarwanda se? Niyo hanoneka ugerageza wari wumva hari ukivuga neza se? ninde wakubeshye ko kumenya indimi z abandi ari ubuhanga ra? Ahubwo ko ari ubukoroni bubi.
  • Gahinda5 years ago
    Reka aba baratandukanye cyeraaa, n’inyoni za New York zirabizi. Gusa gutandukana kwa 2 n’ibisanzwe nka Missa ya Dimanche.





Inyarwanda BACKGROUND