RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe na Samputu bari mu bitabiriye igitaramo Farious, Dj Pius, Charly na Nina bakoreye i Paris

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2017 20:44
5


Ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 i Paris mu Bufaransa habereye igitaramo cyahuriwemo n’abahanzi nka Farious, Dj Pius, Charly na Nina. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 200 nk'uko umwe mu bafana bariyo yabibwiye Inyarwanda.com. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Samputu Jean Paul na Miss Rwanda 2015 Akiwacu Colombe.



Iki gitaramo cyabereye i Paris cyabaye gikurikira icyo aba bahanzi ukuyemo Dj Pius wari utarabona ibyangombwa bakoreye mu Bubiligi mu tariki 11 Werurwe 2017 bakazagaruka i Kigali nyuma y’igitaramo bateganya kuzakorera mu Busuwisi tariki 18 Werurwe 2017 aho bazasoreza urugendo bamazemo igihe ku mugabane w’Uburayi bagahita bagaruka mu Rwanda gukomeza gutegura ibikorwa binyuranye bijyanye na muzika yabo.

Tubibutse ko Charly na Nina ko bari mu bahanzi 10 batorewe guhatanira igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, mu gihe Dj Pius utaragize aya mahirwe, nawe ari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Zzane Awards 2017 bitegurwa na Radiyo ikomeye i Bugande ya Galaxy Fm aho indirimbo ye ‘Agatako’ yakoranye na Jose Chameleone ihatanira igihembo cya Collabo nziza y’umwaka.

REBA AMAFOTO Y'IKI GITARAMO BAKOREYE I PARIS:

Dj Pius

Dj PiusDj Pius i Paris mu gitaramo yakoreyeyocharly na ninacharly na ninaDj PiusDj Piuscharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina bari kumwe na Farious bataramiye abantu i Paris mu Bufaransacharly na nina

Farious ari kumwe na Michael umunyarwenya wo muri Comedy Knight wari witabiriye iki gitaramo

samputuSamputu wambaye ikoti ry'umukara ari mu bari bitabiriye iki gitaramomiss colombecharly na NinaMiss Akiwacu Colombe ari mu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye i Paris

REBA HANO FACE TO FACE INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ahahahha mwagiye mureka kubeshya koko abantu 200 baturutse he??? Gusa batembereye mundege numunyenga barawuriye
  • Joho7 years ago
    Ngo batembereye nawe uzagende utembere tukurebe . Ishyari gusa puuuuuu
  • dina7 years ago
    musaza wanjye ambwiye ko barengaga nka 250 bishimye byagenze neza igitaramo bakoreye buruseri cyari umurirooooo hari abantu benshi cyane aba haters rero sinzi icyo mwifuza
  • Fizzo7 years ago
    Arko ni house party bari batumiwemo hhhh ndabasetse
  • Ibaze 7 years ago
    Ngo 200 baturutse he?? Iyo witabira ikirori se ukibariza buri muntu? Ubutaha hubwo uzasabe ikiraka cyo kubara abantu bitabira ibirori ndabona utemera ;)





Inyarwanda BACKGROUND