Ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 i Paris mu Bufaransa habereye igitaramo cyahuriwemo n’abahanzi nka Farious, Dj Pius, Charly na Nina. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 200 nk'uko umwe mu bafana bariyo yabibwiye Inyarwanda.com. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Samputu Jean Paul na Miss Rwanda 2015 Akiwacu Colombe.
Iki gitaramo cyabereye i Paris cyabaye gikurikira icyo aba bahanzi ukuyemo Dj Pius wari utarabona ibyangombwa bakoreye mu Bubiligi mu tariki 11 Werurwe 2017 bakazagaruka i Kigali nyuma y’igitaramo bateganya kuzakorera mu Busuwisi tariki 18 Werurwe 2017 aho bazasoreza urugendo bamazemo igihe ku mugabane w’Uburayi bagahita bagaruka mu Rwanda gukomeza gutegura ibikorwa binyuranye bijyanye na muzika yabo.
Tubibutse ko Charly na Nina ko bari mu bahanzi 10 batorewe guhatanira igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, mu gihe Dj Pius utaragize aya mahirwe, nawe ari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Zzane Awards 2017 bitegurwa na Radiyo ikomeye i Bugande ya Galaxy Fm aho indirimbo ye ‘Agatako’ yakoranye na Jose Chameleone ihatanira igihembo cya Collabo nziza y’umwaka.
REBA AMAFOTO Y'IKI GITARAMO BAKOREYE I PARIS:
Dj Pius i Paris mu gitaramo yakoreyeyoCharly na Nina bari kumwe na Farious bataramiye abantu i Paris mu Bufaransa
Farious ari kumwe na Michael umunyarwenya wo muri Comedy Knight wari witabiriye iki gitaramo
Samputu wambaye ikoti ry'umukara ari mu bari bitabiriye iki gitaramoMiss Akiwacu Colombe ari mu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye i Paris
REBA HANO FACE TO FACE INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO