RFL
Kigali

Miss Africa Continent irushanwa ryagombaga guhuriza abakobwa b’ibihugu binyuranye mu Rwanda ryimuwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2017 11:03
0


Irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuza ba Nyampinga b’ibihugu bya Afurika, Miss Africa ryagombaga kubera mu mujyi wa Kigali ahagombaga kuba hateraniye abakobwa barenga 40 barimo n’uwo mu Rwanda. Icyakora magingo aya amakuru ahari ni uko iri rushanwa ryamaze kwimurwa rikavanwa muri Gicurasi 2017.



Iri rushanwa byari byitezwe ko rizabera mu Rwanda guhera tariki 20 Gicurasi 2017 gusa iryamaze kwimurwa nkuko amakuru ava imbere mu bari gutegura iri rushanwa abivuga ngo ryamaze kwimurirwa mu kwezi kwa Nzeri 2017 ahitezwe kuzagaragara umukobwa uhiga abandi uburanga n’ubwenge muri Africa.

Tukimenya aya makuru, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kuvugana na Neo Lionel Mashishi umuyobozi w’iri rushanwa wibera muri Afurika y’epfo ntibyadukundira kuko yatubwiye ko hari ibyo ahugiyemo aduha gahunda yo kuza kutuvugisha, abari gufatanya n’uyu munyafurikayepfo gutegura iri rushanwa mu Rwanda badutangarije ko iri rushanwa ryashyizwe tariki 2 Nzeri 2017 ndetsena RDB yamaze kubimenyeshwa ndetse nabo bishimira iki cyemezo kuko aba bihaye umwanya wo gukaza imyiteguro.

miss africa continentIri rushanwa byitezwe ko rizaba muri Nzeri 2017

Mu kiganiro bahaye Inyarwanda.com abari gutegura aya marushanwa babwiye umunyamakuru ko bagiye kwisuganya bagashaka ukuntu barushaho kwitegura neza, banaboneraho kudutangariza ko bahisemo gusubika iri rushanwa kuko imyiteguro ya mbere itagenze neza bagahitamo kuryigiza inyuma ngo babanze bitegure neza.

Mu mwaka wa 2016 Miss Africa yabereye mu Mujyi wa Johannesburg ahitwa Gold Reef City Casino mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, abakobwa bari bamaze iminsi icumi muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Miss Kundwa Doriane utaratahanye umwanya n’umwe mu yahembewe yose. Ikamba ryegukanywe na Rebecca Asamoah wari uhagarariye Ghana, Nyampinga wa Zambia, Michelo Malambo yabaye igisonga cya mbere mu gihe umukobwa wo muri Afurika y’Epfo witwa Jemimah Kandimiri yabaye igisonga cya Kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND