RFL
Kigali

MISIRI: Umukinyi wa filime Rania Youssef ari gukurikiranwa n’ubutabera aho ashinjwa kwambara ntiyikwize

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/12/2018 10:37
0


Umukinyi wa sinema Rania Youssef akurikiranyweho icyaha cyo kwambara ubusa nyuma yo kugaragara yambaye ikanzu yerekana bimwe mu bice by’umubiri we mu birori byo kwizihiza isabukuru ya sinema muri iki gihugu.



Amakuru atangazwa n’ibitangazamkuru muri iki gihugu cya Misiri aremeza ko iki cyamamare mu gukina filime agiye kujyanwa mu rukiko ashinjwa icyaha cyo kugumurira abaturage mu biteye isoni. Mu gihe iki cyaha cyamuhama Rania Youssef yahanishwa igifungo kigeze ku myaka 5.

Rania Youssef yigaragaje yambaye ikanzu yirabura ikozwe mu migozi, ituma amaguru ye aboneka, ibyatumye abanyaMisiri batabivugaho rumwe bamwe bumva ko atari akwiye kwambara gutyo, abandi bakemeza ko akwiye kwambara ukwo we yifuza. Zimwe mu mpirimbanyi zamaganye iyi myambarire ni nazo zafashe iya mbere zijyana iki cyamamare mu rukiko.

Icyakora Rania Youssef  w’imyaka 45 yasabye imbabazi yemeza ko atari azi ko kwambara ikanzu ikoze muri ubu buryo  ari icyaha. Ngo iyo aba abizi ntiyari kuyambara. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati  "Bwari ubwa mbere nambaye iyi kanzu, sinatekereje ko izatuma abantu batanyishimira bikagera n'aho banjyana mu butabera, nongeye kwisubiraho ngiye kubahiriza amahame y'imyitwarire tugenderaho mu gihugu cyacu cya Misiri".

Mu mwaka ushize kandi urukiko rwo muri iki gihugu cya Misiri rwakatiye igifungo  cy’imyaka 2 umuhanzi Shaimaa Ahmed nyuma yo kugaragara mu mashusho yambaye umwenda w’imbere gusa. Ni igifungo cyaje kugabanywa ariko kigashyirwa ku mwaka umwe. Kimwe no mu bindi bihugu by'Abarabu abanyamisiri bagendera ku mahame abasaba kwambara bakikwiza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND