RFL
Kigali

MINISPOC yasubije abatekereza ko hari ibihano bigiye gufatirwa abashyira ku karubanda amafoto n’amashusho y’urukozasoni-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 13:51
1


Mu minsi ishize Minisiteri ya siporo n’umuco yashyize hanze urwandiko rwihaniza abantu abantu bakoresha amashusho y’urukozasoni ku karubanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, iki gihe abantu batekereje ko nyuma y’uru rwandiko hari ingamba ndetse n’ibihano byazafatirwa abakwirakwiza amafoto namashusho y’urukozasoni.



Mu kiganiro n'abanyamakuru Minispoc yasubije abanyamakuru bibazaga ko nk’urwego rukuriye umuco mu Rwanda hari ibihano baba bagiye gushyiriraho umuntu cyangwa abantu bakwirakwije amafoto n’amashusho y’urukozasoni. Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati” Amashusho y’urukozasoni sinzi ko hari umuntu washimishwa n’amashusho y’urukozasoni n'iyo yaba atari umuyobozi ni umuntu mukuru cyangwa ari umubyeyi hari ibyo tubona bidakwiriye.”

Yakomeje agira ati”Buriya buri muryango w’abantu ugira ibyo wemera ukagira ibyo wanga ukagira ibyo ushyigikira ukagira n’ibyo urwanya n’iyo byaba bitanditse mu mategeko y’igihugu uretse ko noneho ibyo byo hari amategeko abihana igihe byabaye. Icyo rero dukwiriye gukora, icya mbere ni ukwigisha abanyarwanda bakumva ko ibibereye abandi tudakwiye kubifata uko byakabaye ngo tubizane hano, dukwiriye kugira ubushobozi bwo gushungura tugahitamo ibitubereye.”

FERWAFA na MINISPOC bemeye ko amasezerano yari yarahawe Jonathan McKinstry hakozwemo amakosaIbi Minisitiri Uwacu Julienne yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru

Mu byo Minispoc n’abanyarwanda muri rusange bakwiriye gukora Minisitiri Uwacu Julienne yakomeje agira ati”Icya kabiri mu bijyanye n’ikoranabuhanga hari politike yo guteza imbere ikoranabuhanga ariko ikoranabuhanga duteza imbere ni iritwubaka, ni irigirira akamaro umuryango w’abantu ntabwo dushaka ko ikoranabuhanga abantu barikoresha mu buryo bubasenya cyane cyane urubyiruko. Hari rero politike ijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga n’ibindi itegurwa na Minisitere ifite ikoranabuhanga mu nshingano ariko ifatanyije n’izindi nzego dutekereza ko izashyiraho imirongo isobanutse ituma abantu bamenya ibyo bakwiriye gukora n’ibyo badakwiye gukora n’ibyo bakora uburyo babikoramo.”

Yanzura kuri iki kibazo Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati”Icyo twifuza cyangwa icyo dushaka ni uko abantu bataza kubitinya kuko byiswe icyaha ahubwo bumve ko hari ibintu bitababereye bitabakwiriye bakwiye kwirinda, icya kabiri bamenye icyiza kiri mu ikoranabuhanga n’inyungu ryagirira umuntu warikoresheje neza bamenye n’ingaruka zishobora kuva mu ikoranabuhanga ku muntu warikoresheje nabi.”

REBA HANO UKO MINISITIRI UWACU JULIENNE YASUBIJE IKI KIBAZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    Bafashe abari ku isonga yo kwambara ubusa nka shaddyboo , asinah n'abandi bakabajyana mu itorero hari icyahinduka, Leta turayizeye bitabaye ibyo urubyiruko ruri kwangirika mu mutwe birakabije





Inyarwanda BACKGROUND