Mu minsi ishize Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru y’abanyamakurukazi babiri bamaze kwemeranya kubana ndetse mu kiganiro bahaye umunyamakuru ni uko nyuma yo kwemeranya kubana biteguye gusezerana bagakora ubukwe, ibi byatumye twegera minisiteri ifite umuco mu nshingano maze bagira icyo bavuga kuri aba bakobwa.
Umunyamakuru wa Inyarwanda wagerageje kwegera Minispoc yabajije Mutangana Steven usanzwe ari umuyobozi w’umuco muri iyi Minisiteri, maze mu kiganiro gito twagiranye yirinda kugira byinshi avuga kuri aba bakobwa by'umwihariko, ahubwo avuga muri rusange.
Becky na Ferrend bari mu rukundo bemeranyije kubana
Ubwo yari abajijwe icyo avuga k'ubukwe buri gutegurwa n'aba banyamakurukazi (Mucyo Rebecca uzwi nka Becky na Ndayisaba Ferrend) bahoze bakorera Radiyo na Tv10 biyemeje kubana kandi bahuje igitsina. Aha Mutangana Steven yagize ati” Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 Ingingo ya 17 rivuga k’Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango, aha rivuga ko uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko. Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe icyakora ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe. Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana. Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe.”
Umunyamakuru wari ubajije ikibazo agasubizwa ingingo iri mu itegeko nshinga ry’u Rwanda yahise agwa mu kantu, yongera kubaza Mutangana Steven uhagarariye umuco muri Minispoc icyo bari bukore aba bakobwa nibakomeza gusaba gushyingiranywa maze mu magambo make agira ati” U Rwanda rwemera ibikurikije itegeko n'Umuco.” Uyu muyobozi wumvaga yirinda kugira byinshi atangaza muri iri jambo byagaragaraga ko bidashoboka ko bemera ko aba bakobwa bashyingiranywa kuko amategeko y’u Rwanda yemera gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore gusa.
Umunyamakuru ntiyigeze anyurwa ahubwo yabajije uyu muyobozi niba hari ingingo runaka ihari yaba ibuza aba bakobwa gushyingiranwa maze mu magambo make yongera kugira ati” Gushyingiranwa ni icyemezo cy'ubwunvikane hagati y'abantu babiri babyiyemeje. Amategeko y'u Rwanda ateganya uburyo umuhango wo guhyingirwa ugenda n'ibikurikizwa. (Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 ingingo ya 17). Kandi umuco Nyarwanda uturanga nk'Abanyarwanda ufite indangagaciro zigena ugushyigiranwa ari nazo zikwiye kuturanga.”
Mutangana Steven ushinzwe umuco muri Minispoc yavuze ko Leta y'u Rwanda ikurikiza amategeko
Nyuma umunyamakuru yifuje kumenya niba hari ingamba runaka zigiye gufatwa ngo uyu muco w’abakundana bahuje ibitsina ugabanye umuvuduko anabaza uyu muyobozi niba hari ibihano runaka bizagenerwa abamaze kwemera ko bakundana bahuje ibitsina maze Mutangana Steven yirinda kugira icyo aricyo cyose yatangaza kuri iki kibazo, icyakora asubiriramo umunyamakuru ko Minispoc idashobora gushyigikira ibi bikorwa ndetse anagaragaza abinyujije mu mategeko ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemerera aba bantu gushyingiranywa.
Twibukiranye ko ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabazaga aba bakobwa icyo bazakora igihe basabye Leta y’u Rwanda kubashyingira ikabangira maze Becky wamamaye mu kiganiro Code250 cya Radio 10 na Tv 10 agira ati “ Nibabyanga ubwo ntakundi ariko ntibizatubuza kubana.”
TANGA IGITECYEREZO