Minisitiri Uwacu Julienne, umuyobozi wa Minisiteri y'Umuco na Siporo yahishuye ko ari n'umunyempano ikomeye mu kuririmba. Ibi yabitangaje ubwo yari abajijwe impano yakuranye yumva yahombye kuba ataragize amahirwe yo kuyizamura.
Minisitiri Uwacu Julienne ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye amarushanwa y'Ubuhanzi. Yabajijwe na Nkusi Arthur impano ye yakuranye yumva yakabaye yarazamuye ikarabagirana. Minisitiri Uwacu Julienne yahise asubiza ko impano ye ari iyo kuririmba. Nkusi Arthur yahise asaba Minisitiri Uwacu Julienne ko yamuririmbiraho agace gato n'ubwo nta byuma byari bihari ibyo benshi bita 'Acapela'.
Minisitiri Uwacu Julienne
Minisitiri Uwacu Julienne yahise atangira kuririmba mu njyana Gakondo mu ijwi ry'umunyarwandakazi uzi kuririmba uwumvikana nk'umwe mu bari kuba ubu ari inkingi ya mwamba mu njyana Gakondo. Nyuma y'uko aya mashusho agiye hanze abantu banyuranye bishimiye impano ya Minisitiri Uwacu Julienne ndetse bahamya ko ari amahirwe akomeye Minisiteri y'umuco na siporo iyoborwa n'umuntu ubikunda.
REBA HANO UBWO MINISITIRI UWACU JULIENNE YARIRIMBAGA
TANGA IGITECYEREZO