Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza arasaba abanyarwanda n’inshuti zarwo gufasha Nkusi Arthur na Frankie Joe bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa, gutsinda kwabo kugeza ubu bikaba biri mu maboko y’abanyarwanda n’inshuti zabo cyane ko bashyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa badatowe cyane.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter, Minisitiri Joseph Habineza umenyereweho gushyigikira no kwita cyane ku bijyanye n’imikino n’imyidagaduro biri no mu nshingano za Minisiteri ayobora, yanditse ubutumwa bukangurira abantu gutora Nkusi Arthur na Frankie Joe kugirango bakomeze kwitwara neza muri aya marushanwa bahagarariyemo u Rwanda.
Ubutumwa bwa Minisitiri Habineza ku rubuga rwa twitter
Kugeza ubu muri aya marushanwa hamaze gutangazwa abantu barindwi mu bahatanira igihembo cy’iri rushanwa, abo bakaba bashyizwe ku rutonde rw’abafite ibyago byo kuba basezererwa mu mpera z’iki cyumweru. Muri abo bashobora gusezererwa, harimo Nkusi Arthur na Frankie Joe bahagarariye u Rwanda, hakazamo Luis wo muri Namibia, Kacey wo muri Ghana, Mr.265 wo muri Malawi, Sheillah wo muri Bostwana na Macky2 wo muri Zambia.
Mu bashobora gusezererwa, harimo n'abanyarwanda bombi
Gutora muri Big Brother Africa binyuze kuri Internet, bisaba kujya ku rubuga rwa DSTV aho ujya ukaba ushobora guha amahirwe Frankie Joe cyangwa Arthur, aha ho ukaba ushobora no gutora inshuro zigera ku 100 buri munsi. Naho gutora ukoresheje ubutumwa bugufi, bigusaba kujya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo VOTE ugasiga akanya ukandikaho izina ry’uwo ushaka gutora (Arthur cyangwa Frankie) hanyuma ukohereza kuri 1616.
KANDA HANO UTORE KURI INTERNET
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO