RFL
Kigali

Miliyoni zirenga 12 ni ko gahimbazamusyi abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe mbere yo kujya gukina na LLB ifitiye ubwoba Shassir

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2018 8:30
4


Harabura amasaha make cyane ngo ikipe ya Rayon Sports ibe igeze mu mujyi wa Bujumbura aho igomba gukinira n’ikipe ya LLB umukino wo kwishyura cyane ko i Kigali amakipe yombi yanganyije 1-1. Kuri ubu ikipe ya Rayon Sport igiye kujya mu Burundi abakinnyi bayo bizeye ko baramutse bakuyemo LLB bahabwa arenze miliyoni 12.



Ibi byemerejwe mu nama ya nyuma yahuje abayobozi ba Rayon Sports n’abakinnyi aho bahise babemerera agahimbazamusyi ka miliyoni zirenga cumi n'ebyiri mu gihe ikipe yaba ibashije gusezerera LLB yo mu gihugu cy’u Burundi. Abakinnyi batangaje ko babyakiriye neza cyane. Kapiteni w’iyi kipe akaba n’umuzamu wayo Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko biteguye gukorera ishema ry’igihugu ndetse na Rayon Sports.

rayon sportLLB iri gufashwa n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'Uburundi

Uyu mukinnyi yatangaje ko ibyo bagiye gukora i Burundi ari ibyo Rayon Sports isanzwe izwiho cyane ko imenyereweho kwitwara neza bityo nabo bagomba gushimangira iki kintu ndetse bakanakorera ibi bihembo bemerewe ndetse bagashimisha imbaga y’abakunzi ba Rayon Sports mu gihe bazaba bari kuva mu gihugu cy’u Burundi batahukanye intsinzi.

Si iki gihembo gusa aba bakinnyi bemerewe ahubwo hamaze no kuba impinduka muri Rayon Sports aho Kwizera Pierre cyangwa se Pierrot uzwi cyane mu Burundi kuri ubu ni we uzaba yambaye igitambaro cya kapiteni  icyakora nyuma y’uyu mukino akazahita agisubiza Ndayishimiye J Luc Bakame usanzwe ari kapiteni we cyane ko Pierrot ari kapiteni wungirije muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Ariko nanone nubwo Rayon Sports iri kwitegura gutyo ni nako mu Burundi bari kuyitegura cyane ko ubu ikipe ya LLB iri gukorera umwiherero muri Centre Technique National muri Mungagara aho bari gufashwa n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi kabone ko n’umutoza wayo usanzwe nawe ahari.

Icyakora nubwo mu bakinnyi cyangwa abatoza ntawerura ngo ahamye ko hari umukinnyi wa Rayon Sports umuteye ubwoba mu bafana ho siko bimeze kuko abafana bake bamaze kuganira na Inyarwanda.com bagaragaje ko Rayon Sports ifite zahabu y’umupira w’amaguru mu Burundi. Nahimana Shassir ufatwa nk’umunyempano ukomeye mu Burundi ni we uteye ubwoba bikomeye abarundi cyane ko nk'uko umufana waganiriye na Inyarwanda.com abivuga ngo ku bwe asanga nta mukinnyi numwe wa LLB uzashobora guhagarika uyu musore uzonga benshi iyo akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

ShassirNahimana Shassir ni we abarundi bafata nk'urufunguzo rw'umukino bazakina na Rayon Sports, cyane ko ari we ubahangayikishije bikomeye

Uyu mufana wa LLB waganiriye na Inyarwanda.com yatangaje ko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi beza b’Abarundi ariko asanga ubayoboye ari Nahimana Shassir ndetse uyu mufana akaba yanageretse kunganya kwa Rayon Sports i Kigali ku mutoza Karekezi Olivier wari wabanje uyu musore ku ntebe y’abasimbura. Uyu mukino ukomeye mu karere wuzuyemo agapingane byitezwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 kuri Stade yitiriwe Prince Louis Rwagasore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Micomyiza Didier6 years ago
    bari kubamanipula abarundi ngo mukinishe exactement abo bashaka ko mukinisha bazabone uko babasya babatsinda. mwikumva amabwire yabo batabagusha ku mutego wo gukinisha abo mwibwira ko batinya. ni ukuri muzanshimira cyari igitekerezo cyanjye. Rayons nzakugwa inyuma
  • Anselme6 years ago
    RAYON SPORT Ndababuriye mwihangane muduhe ibyishimo kuko mudahuye na ma melody byazatubabaza muhagararire igihugu ndetse munaduhe ibyishimo kbsa inyarwanda courage kbsa
  • Fanny uwizeyimana6 years ago
    LLB turayihibyayo KBS!!!ntabwoba dufite
  • william pak6 years ago
    rayon oyeeee kbsa hasigaye igikona kbsa twaguze umwataka 5 million ziragakoze oyeeee tchabalala





Inyarwanda BACKGROUND