RFL
Kigali

Miley Cyrus yarijijwe n’uko umwe mu baririmbyi bo mu itsinda rye muri The Voice avanwe mu irushanwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/11/2017 21:02
0


Janice Freeman ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abaririmbyi bakurikiranwa na Miley Cyrus, yagiye aririmbana ubuhanga bwatunguraga abakemurampaka ndetse n’abakurikiranaga iri rushanwa muri rusange ariko ubwo bahitagamo icumi bagomba gukomeza ntiyajemo, ibi byatunguye Miley Cyrus cyane bigeze aho arira.



Ubwo yinjiraga mu irushanwa, Janice yahise aririmba “Radioactive”, ibyo byamuhesheje amahirwe y’uko Miley Cyrus na Jennifer Hudson bahindukiye bose bifuza kumwakira mu ikipe y’abo bakurikirana. Byarangiye Janice Freeman yiyunze ku ikipe ya Miley Cyrus akomeza kuririmba izindi ndirimbo mu ijwi rye riremereye cyane abona abafana benshi.

Final eleven: The final 11 singers gathered on the stage at the start of the show

Muri 11 bari basigaye ni Janice wavuyemo gusa

Zimwe mu ndirimbo yakurikijeho ni “W.O.M.A.N” yafatanyije na mugenzi we hagomba kuvamo umwe birangira ari we utsinze, “Going Down”, “Fall For You”, “The Story” ndetse n’iyo yahuriyemo na Miley Cyrus n’abandi bari mu itsinda rimwe, ni indirimbo ya Shania Twain “Man! I Feel Like a Woman”. Janice yakomeje kuzamuka kugeza ubwo bagombaga kuvanwamo umuntu umwe muri 11 bari basigaye mu irushanwa. Nta muntu n’umwe mu bakurikira irushanwa watekerezaga ko ugiye kuvamo ari Janice bitewe n’uko mu bitabiriye irushanwa bavugwaga cyane kuri Twitter yazaga imbere ndetse no mu barebwe n’abantu benshi kuri YouTube akaza mu ba mbere.

Teaming up: Miley showed her singers how it's done as they sang together

Mbere y'uko avanwamo yaririmbanye na Miley Cyrus n'abandi bo muri iri tsinda

Ibi byashyize uburakari mu bakurikirana iri rushanwa, Miley Cyrus we yaturitse ararira ndetse anavuga ko akunda Janice by’umwihariko ku buryo atumva ukuntu avuye mu irushanwa. Mu gihe abo mu yandi makipe bakomeje, Adam Levine nawe wakunze kugaragaza gufana Janice yamubwiye ati “Impano ntabwo igaragazwa n’uko umuntu yatsinze irushanwa ry’impano.

Janice Freeman niwe wavugwaga cyane kuri Twitter mu bari muri irushanwa bose

Miley Cyrus kandi yakomereje no kuri Instagram avuga ko nta kintu cyarangiye ahubwo hari ibyatangiye kuko ubucuti afitanye na Janice nta kizabuhagarika ndetse ko nta muntu n’umwe wakumva uburyo akunda Janice Freeman.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND