RFL
Kigali

Mike Karangwa utiyumvisha impamvu hari abategurira ibitaramo mu tubari yatanze umuti ku bahanzi n'abategura ibitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/12/2017 8:58
2


Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017 Charly na Nina bakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu kwamamaza igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ igitaramo kiri kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017. Muri iki kiganiro bari batumiyemo abaterankunga b’igitaramo cyabo.



Mike Karangwa ni umwe mu baterankunga bari bitabiriye, maze ahawe umwanya atangaza ko atiyumvisha ukuntu abahanzi bategurira ibitaramo mu tubari. Mike Karangwa usigaye akora muri Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye nk’umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda ku maradiyo anyuranye yagiye akorera. Mike Karangwa yagize ati:

Reka mbonereho kubwira urubyiruko, abahanzi muri rusange muhawe ikaze muri kaminuza y’u Rwanda, baza bakiga cyangwa se nabashaka kuhakorera ibitaramo byose aha ni hanini dufite amahema menshi turashaka kuhafungurira abahanzi cyangwa abantu bose baze bahakorere, kuki abantu bakorera ibitaramo mu tubari kandi dufite ahantu nk'aha?

charly na NinaCharly na Nina nibo bari batumiye abanyamakuru mu kiganiro bagombaga kugirana

Mike Karangwa akimara gutangaza aya magambo Inyarwanda.com twagiranye ikiganiro kirekire tuzabagezaho mu minsi iri imbere, ariko kimwe mu byo yatangaje ni uko kaminuza y’u Rwanda yamaze gufungura amarembo muri Camp Kigali ku bahanzi bose bashaka kuhakorera ibitaramo, ikindi kandi ni uko ibisabwa bishobora kuba ari byo bitagoye ugereranyije n'uko ahandi hose bigenda.

Mike Karangwa yatangaje ko Kaminuza y’u Rwanda yifuza kongera kuba igicumbi cy’imyidagaduro n’imikino muri rusange hifashishijwe ibyumba by’imyidagaduro ifite muri Camp Kigali cyane ko leta y’u Rwanda yahaye amahema ahari Kaminuza y’u Rwanda ngo ibe ariyo igena uko akoreshwa.

REBA HANO INCAMAKE Z’IKI KIGANIRO N’ABANYAMAKURU N’IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd6 years ago
    Ariko uriya wirabura aba muba hafi nta kuntu bamugira inama yo guhindura hair style bahu!!! Ibintu ashyira ku mutwe rwose ntibihura na visage ye, niko mbibona, naho ubundi muririmba neza big up
  • niyigaba6 years ago
    Yego pe ba king james na young grace na pedro someone sinzabone bagiye gutegurira kure mu cyaro





Inyarwanda BACKGROUND