RFL
Kigali

Mico The Best yasubiye muri Uganda aho ari gukorera indirimbo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2017 13:18
0


Mu minsi ishize umuhanzi Mico The Best yashyize hanze indirimbo ‘Indahiro’ iyi akaba yarayikoreye muri Uganda afashijwe na Producer Eli Arkhis, kuri ubu uyu muhanzi wanyuzwe n’imikorere y’uyu musore utunganya muzika muri Uganda yasubiyeyo aho ari gukorera indirimbo ye ya kabiri baba bakoranye.



Mico The Best aganira na Inyarwanda.com yemereye umunyamakuru ko ari muri Uganda aho agiye kumara icyumweru. Yagize ati ”Maze iminsi hano ndi gukora ku ndirimbo nshya ndi gukorera muri Uganda, ndi gukorana na Producer Eli Arkhis twanakoranye indirimbo ‘Indahiro’ nari maze iminsi nshyize hanze."

Mico The Best yatangaje ko kuba yongeye gusubira muri Uganda atari uko abakorera indirimbo mu Rwanda ari abaswa ahubwo atangaza ko kuba yaranyuzwe n’ibyo uyu musore wo muri Uganda akora ari byo byatumye asubirayo. Aha yahise anizeza abakunzi ba muzika ye ko mu minsi ya vuba iyi ndirimbo atatangaje izina ryayo izaba yageze hanze.

Mico The BestMico The BestMico The BestMico The Best ari gukorana n'uyu mugabo indirimbo muri Uganda

REBA HANO INDIRIMBO ABA BOMBI BARI BAKORANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND